00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Buyapani: Batangiye gushyira mu bwiherero impapuro z’isuku zigenewe telefoni

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 December 2016 saa 10:16
Yasuwe :

Mu gihe byari bimenyerewe ko mu bwiherero hashyirwamo impapuro z’isuku n’ubundi buryo bushobora kwifashishwa mu kwisukura bugenewe abantu, Sosiyete icuruza telefoni mu Buyapani yo yatangiye gushyiramo n’izigenewe guhanagura smartphones.

Impapuro zatanzwe na NTT Docomo, imwe muri sosiyete z’itumanaho zikomeye mu Buyapani zashyizwe mu bwiherero 86 bwo ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Narita. Zizakomeza gushyirwamo kugeza ku itariki ya 17 Werurwe 2017.

Uretse kuba zisukura ibirahure bya smartphones, ziriho n’ubutumwa buha ikaze abinjira muri iki gihugu ndetse n’uburyo bashobora gutangira gukoresha internet (WIFI) y’iriya sosiyete.

Inkuru dukesha Telegraph ivuga ko impamvu zashyizwe mu bwiherero ari uko ubushakashatsi bwagaragaje ko ku birahure bya smartphones haba hariho udukoko dutera indwara dukubye inshuro eshanu uturi ahicarwa ku bwiherero bwa kizungu (toilet seat).

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2013 na Sosiyete yitwa Ofcom, bwagaragaje ko 11% by’Abongereza bemeye ko iyo bari mu bwiherero bakunze kureba amashusho kuri telefoni zabo, 20% muri bo bari bafite hagati y’imyaka 18 na 24.

Uretse gushyira mu bwiherero impapuro zagenewe guhanagura smartphone, NTT Docomo yanashyize ahagaragara amashusho yigisha abantu uburyo bazikoresha ndetse inabasobanurira uburyo mu Buyapani ubwiherero bukoreshwa.

Impapuro zigenewe guhanagura smartphones zashyizwe mu bwiherero

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .