00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Buyapani bwahaye Nzuki VTC impano y’asaga miliyoni 70 Frw yo kubaka amacumbi y’abanyeshuri

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 23 January 2018 saa 09:12
Yasuwe :

Leta y’u Buyapani ibinyujije mu Kigega gifasha imishinga igamije guhindura imibereho y’abaturage (GGP), yahaye ishuri St Joseph Nzuki VTC ryigisha imyuga iciriritse, impano ya miliyoni zikabakaba 70 z’amafaranga y’u Rwanda ($81857), azakoreshwa mu kubaka amacumbi y’abanyeshuri.

Kuri uyu wa 22 Mutarama 2017, nibwo hashyizwe umukono ku masezerano arebana n’iyi mpano hagati ya Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Takayuki Miyashita n’Umuyobozi wa St Joseph Nzuki VTC, Padiri Hakizimana Gerard. Umuhango wanitabiriwe n’Umushumba wa Diyoseze ya Kabgayi iri shuri riherereyemo, Musenyeri Mbonyintege Smaragde.

Ambasaderi Miyashita yavuze ko bemeye guha iri shuri inkunga mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’abana bakora urugendo rurerure bajya ku ishuri kubera ko aho biga hatari amacumbi ahagije.

Yagize ati “Tugiye kubaka icumbi rifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 400, ni umushinga ufite agaciro cyane kuko tugiye gufasha abantu benshi kubona icumbi, ndetse ugafasha n’abanyeshuri bafite ibibazo byinshi. Namenye ko bamwe mu banyeshuri ari impfubyi, abandi baturuka mu miryango ikennye.”

Umuyobozi wa St Joseph Nzuki VTC, Padiri Hakizimana Gerard yavuze ko iyi mpano izabafasha kubaka no kwagura icumbi, ndetse umubare w’abanyeshuri bakira ukiyongeraho abagera ku 100 kuko ubusanzwe bari bafite 300.

Yakomeje avuga ko iri shuri riherereye mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Kabagali ryari rifite ikibazo cy’aho abanyeshuri bagomba gucumbika, kuko uretse kuba ari hato hari hamaze no gusaza.

Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka amacumbi mashya muri St Joseph Nzuki VTC itanga amasomo ajyanye n’ubukanishi, ubwubatsi, ububaji n’ubudozi izarangira mu mezi atandatu ari imbere.

Ambasaderi Takayuki Miyashita na Padiri Hakizimana Gerard uyobora St Joseph Nzuki VTC
Ambasaderi w'u Buyapani mu Rwanda, Miyashita na Padiri Hakizimana bamaze gushyira umukono ku masezerano
Musenyeri Mbonyintege Smargde aganira na Ambasaderi Miyashita
Umushumba wa Diyoseze ya Kabgayi, Musenyeri Smaragde Mbonyintege na we yitabiriye uyu muhango
Uyu muhango watangiwemo impano y'amafaranga azifashishwa mu kubaka amacumbi y'abanyeshuri witabiriwe n'abayobozi batandukanye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages