Kuri uyu wa 22 Mutarama 2017, nibwo hashyizwe umukono ku masezerano arebana n’iyi mpano hagati ya Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Takayuki Miyashita n’Umuyobozi wa St Joseph Nzuki VTC, Padiri Hakizimana Gerard. Umuhango wanitabiriwe n’Umushumba wa Diyoseze ya Kabgayi iri shuri riherereyemo, Musenyeri Mbonyintege Smaragde.
Ambasaderi Miyashita yavuze ko bemeye guha iri shuri inkunga mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’abana bakora urugendo rurerure bajya ku ishuri kubera ko aho biga hatari amacumbi ahagije.
Yagize ati “Tugiye kubaka icumbi rifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 400, ni umushinga ufite agaciro cyane kuko tugiye gufasha abantu benshi kubona icumbi, ndetse ugafasha n’abanyeshuri bafite ibibazo byinshi. Namenye ko bamwe mu banyeshuri ari impfubyi, abandi baturuka mu miryango ikennye.”
Umuyobozi wa St Joseph Nzuki VTC, Padiri Hakizimana Gerard yavuze ko iyi mpano izabafasha kubaka no kwagura icumbi, ndetse umubare w’abanyeshuri bakira ukiyongeraho abagera ku 100 kuko ubusanzwe bari bafite 300.
Yakomeje avuga ko iri shuri riherereye mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Kabagali ryari rifite ikibazo cy’aho abanyeshuri bagomba gucumbika, kuko uretse kuba ari hato hari hamaze no gusaza.
Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka amacumbi mashya muri St Joseph Nzuki VTC itanga amasomo ajyanye n’ubukanishi, ubwubatsi, ububaji n’ubudozi izarangira mu mezi atandatu ari imbere.



















TANGA IGITEKEREZO