Amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa 14 Werurwe 2018 ari mu byiciro bibiri, birimo impano ya 77 958 by’amadolari azubakishwa icyumba kigenewe ababyeyi, bigakorwa n’Umuryango uharanira iterambere ry’icyaro, ARDR na 81 109 by’amadolari yahawe Umuryango w’Urubyiruko rw’abakozi b’Abakirisitu (JOC Rwanda).
Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Takayuki Miyashita yavuze ko ari ku nshuro ya gatatu bahaye ARDR impano, aho mu gihe izindi zakoreshejwe mu bijyanye n’uburezi, kuri ubu bagiye gufashwa kubakira ababyeyi bagana Ikigo Nderabuzima cya Nyacyonga ahantu heza ho kubyarira.
Ati “Abagore benshi byabaga ngombwa ko baryama hasi kubera ubuke bw’ibitanda mu cyumba kigenewe ababyeyi babyarira ku Kigo Nderabuzima cya Nyacyonga. Icyumba gishya kigiye kubakwa kizatuma abagore batwite bagira ahantu heza ho gutegerereza, kubyarira no kuruhukira nyuma yo kubyara.”
Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Nyacyonga, Mukagasana Clementine, yavuze ko kubaka icyumba kigenewe ababyeyi bizagirira akamaro abagera ku bihumbi 58 babagana baturutse mu mirenge ya Jabana na Nduba.
Yakomeje avuga ko kandi cyari ikibazo kibakomereye kuko icyumba basanganwe gifite ibitanda bitanu gusa, ku buryo abaje kubyara usanga baryamye hamwe n’abamaze kubyara, ibintu byatumaga bigorana kubitaho n’abana babo.
Umuyobozi wa ARDR, Jean Munyurangabo yavuze ko mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga bazafatanya n’abaturage ba Jabana binyuze mu muganda rusange naho akarere kakazabafasha kubona inzobere zizakurikirana ibikorwa byo kubaka.
Amb. Miyashita kandi yanashyize umukono ku masezerano y’impano izakoreshwa mu mushinga wo kubaka inyubako nshya zirimo n’ibyumba by’amashuri, ku ishuri ry’imyuga rya JOC riherereye mu murenge wa Muhondo mu karere ka Gakenke.
Umuyobozi wa Joc Rwanda, Jean Bosco Harerimana yavuze ko ari iby’agaciro kuba u Buyapani bubahaye iyi nkunga, kuko bakoreshaga amafaranga menshi mu gukodesha ibyumba by’amashuri iri shuri ryatangiye mu 2014 ryakoreshaga mu kwigisha.
Yakomeje avuga ko asaga miliyoni 1.4 iri shuri ryakira abanyeshuri basaga 120 buri mwaka ryashyiraga mu bukode, azakoreshwa mu kurushaho kunoza ireme ry’uburezi bahabwa bibanda mu kongera umubare w’ibikoresho byifashishwa mu kubaha ubumenyi.
Ambasade y’u Buyapani itera inkunga ibikorwa by’Imiryango itari iya leta, amashuri ndetse n’inzego z’ibanze bigamije kurushaho guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Kuva mu myaka 20 ishize, iyi gahunda ya GGP (Japan’s Grant Assistance for Grassroots Human Security Projects) imaze gutera inkunga imishinga igera kuri 90.



















TANGA IGITEKEREZO