Miyashita yavuze ko ubu hari ibigo 15 bikorera mu Rwanda kandi ko uyu mubare uzakomeza kwiyongera vuba kuko hari ibindi bigo bikomeje gusura u Rwanda mu gushaka uko byahashora imari.
Ibi yabitangarije mu muhango wo kwizihiza isabukura y’imyaka 84 Umwami w’u Buyapani Akihito amaze avutse.
Ibi birori byabereye mu rugo rw’Ambasaderi Miyashita i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali, byitabiriwe n’abayobozi batandukanye, abadepite n’abandi bahagararirye ibihugu byabo mu Rwanda.
Miyashita yavuze ko yishimiye gukorana n’Abanyarwanda ndetse ko ingingo z’ibanze yashyize imbere ubu zirimo kugerwaho, ari zo guteza imbere umubano w’ibihugu byombi, guteza imbere ishoramari ry’Abayapani n’umuco w’u Buyapani mu Rwanda.
Yagize ati “Niyemeje gukomeza guteza imbere ibiganiro byimbitse mu gutsura umubano. Hari ibigo byinshi bikomeje gusura u Rwanda kandi biritegura guhashora imari mu gihe cya vuba. Hari ibigo bikomeye bishaka gufungura amashami mu Rwanda akazageza ibikorwa muri Africa yose.”
Yongeyeho ko yishimiye kubona ubwitabire bw’Abanyarwanda bagera ku 3,000 mu mukino wa Karate, Ambasade ikaba yarabashyiriyeho igikombe buri mwaka ndetse u Buyapani bukaba bwemeye gutanga impano y’amatapi 400 (Tatami mat) akinirwaho Karate.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ingufu n’Amazi muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Kamayirese Germaine, yashimiye u Buyapani ku mubano mwiza n’uruhare mu iterambere ry’u Rwanda, anifuriza umunsi mwiza w’amavuko Umwami Akihito.
Yagize ati “Mu myaka irengaho 55 y’umubano hagati y’ibihugu byacu, u Buyapani bwagize uruhare rutari ruto mu kubaka ubushobozi bw’Abanyarwanda, guteza imbere urwego rw’ingufu n’amazi, uburezi, ubuhinzi n’ubwikorezi. U Rwanda rwishimiye kugirana umubano n’u Buyapani.”
Uyu munsi w’amavuko w’Umwami Akihito wizihijwe mbere gato y’umunsi nyirizina kuko yavutse ku wa 23 Ukuboza 1933.
Uyu mwami wimye ingoma mu 1989 ubwo ise Hirohito yari amaze gutanga, aherutse gutangaza ko azarekura ingoma y’ubwami muri Werurwe 2019 kubera intege nke z’ubusaza zitakimwemerera gukora imirimo ye uko bikwiye, akazaba ari we urekuye ingoma mu myaka ikabakaba 200 ishize.
Biteganyijwe ko azahita asimburwa n’Igikomangoma Naruhito ufite imyaka 57 y’amavuko.



















TANGA IGITEKEREZO