00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bwongereza: Abanyarwanda baba muri West-Midland bibutse Jenoside

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 22 April 2015 saa 03:03
Yasuwe :

Abanyarwanda baba muri UK (United Kingdom) mu gice cya West-Midland bibutse ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, umuhango wabaye mu mugoroba wo ku wa 18 Mata 2015.

Abanyarwanda bibumbiye muri “West-Midland Rwanda community Association (WM-RCA)” basaga 300 ndetse n’inshuti z’u Rwanda bateraniye kuri Katederali ya Coventry muri “Precious Blood and all Souls Church” mu Mujyi wa Coventry uherereye muri West-Midland, bifatanya kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuhango wari witabiriwe n’abanyarwanda benshi batuye mu Bwongereza n’inshuti z’u Rwanda barimo William Nkurunziza Uhagarariye u Rwanda muri UK na Madamu, ndetse n’abandi banyacyubahiro batandukanye batanze ubutumwa butandukanye busana imitima.

Umuhango wabimburiwe n’amasegonda 100 yo kwibuka bucece nk’ikimenyetso cy’iminsi 100 yishwemo inzirakarengane zisaga miliyoni, nyuma William Nkurunziza aherekejwe na 2 mu bacitse ku icumu batuye muri West Midland, banacana urumuri rw’icyizere.

William Nkurunziza, Uhagarariye u Rwanda muri UK, yavuze ko Kwibuka atari iby’abarokotse Jenoside gusa, ahubwo ko ari iby’Abanyarwanda bose.

Yagize ati “Kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi bidusigire inyigisho yo kwigira ndetse no kwihesha agaciro. Amaboko y’abana b’u Rwanda agomba gushyira hamwe mu kubaka ejo hazaza heza h’igihugu cyabo aho kuzikoresha bagisenya nk’izakoreshejwe muri Jenoside yakorewe abatutsi.”

Yanasabye abari aho bose gukomeza kwegera abacitse ku icumu rya jenocide bakabafasha, ndetse anibutsa ko u Rwanda ruzagumya gukurikirana abagize uruhare muri Jenocide yakorewe abatutsi aho baba bari hose, bagashyikirizwa ubutabera.

Yakomeje agaragaza ko u Rwanda rutazihanganira abashaka guhindura amateka yarwo, bayakoresha bashaka gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi, anagaruka ku ntambwe u Rwanda rugezeho nyuma ya Jenocide yakorewe abatutsi.

Ati: “Nyuma ya Jenocide yakorewe abatutsi isi yabonaga u Rwanda ari nk’agatebo kashwanyaguritse katashobora kugira icyo kamara, nyamara ubu nyuma y’imyaka 21 u Rwanda ni igihugu cy’icyitegererezo muri Afurika ndetse runabungabunga amahoro hirya no hino ku isi.”

William Nkurunziza Uhagarariye u Rwanda muri UK

Muri uwo muhango hanatuwe igitambo cya Misa yo gusabira u Rwanda, abazize Jenoside yakorewe abatutsi ndetse no gusabira abacitse ku icumu, ubundi hanatangwa ubuhamya butandukanye, burimo ubwatanzwe na Jean Paul Samputu avuga uko umuryango we wishwe ndetse n’ukuntu Imana yamufashije agashobora kubabarira abamwiciye umuryango.

Jean Paul Samputu usanzwe ari n'Umuhanzi nyarwanda atanga ubuhamya bw'ibyamubayeho
High Commissioner wu Rwanda muri UK William Nkurunziza na Bosco Ngabonzima Umuyobozi (Chairman) w’umuryango w’abanyarwanda baba yo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages