00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bwongereza burateganya kohereza mu Rwanda abimukira barenga ibihumbi 33

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 3 January 2024 saa 07:59
Yasuwe :

Guverinoma y’u Bwongereza yatangaje ko hari abimukira 33 085 yamaze kwemeza ko izohereza mu Rwanda ubwo abagize Inteko Ishinga Amategeko ku rwego rwa kabiri bazaba bamaze kwemera ko iyi gahunda ishyirwa mu bikorwa.

Iki gihugu cyatangaje ko ubusabe bwabo bwo kwemererwa kuba mu Bwongereza bwatanzwe kuva ubwo gahunda yayo ku bimukira yahindukaga Iteka, riha abaminisitiri ububasha bwo guta muri yombi abinjira mu buryo butemewe n’amategeko no kubohereza mu kindi gihugu.

Nk’uko The Telegraph ibisobanura, iri teka risobanura ko uwasabye ubuhungiro mu Bwongereza nyuma y’aho risohotse muri Nyakanga 2023, azabanza koherezwa mu Rwanda, ategererezeyo kwemererwa cyangwa kwangirwa.

Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Bwongereza zasinye amasezerano avuguruye y’ubufatanye mu gukemura ibibazo by’abimukira no mu iterambere ry’ubukungu tariki ya 15 Ukuboza 2023, nyuma y’aho Urukiko rw’Ikirenga rwanzuye ko iyi gahunda itemewe n’amategeko.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, yasobanuye ko aya masezerano azakuraho impungenge zituma hari abatekereza ko u Rwanda atari igihugu gitekaniye abimukira n’abasaba ubuhungiro.

Kugira ngo byemezwe ko u Rwanda rutekanye koko, byasabaga ko abagize Inteko Ishinga Amategeko babyemeza. Ku ikubitiro, abadepite baratoye, barabyemeza. Ubu hategerejwe abo mu cyiciro cya kabiri bazatora muri iyi Mutarama 2024.

U Bwongereza burateganya kohereza mu Rwanda abimukira barenga ibihumbi 33

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages