Amasezerano avuguruye kuri iyi gahunda aherutse gusinyirwa i Kigali hagati ya Minisitiri w’Umutekano, James Cleverly na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta.
Ni nyuma y’uko ayasinywe mu 2022, yari yagaragayemo yanenzwe n’Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza ruvuga ko kohereza Abimukira mu Rwanda byaba binyuranyije n’amategeko.
Ubuyobozi bwa Minisiteri y’Umutekano mu Bwongereza bwamenyesheje Abadepite b’icyo gihugu ko hari andi mafaranga yahawe u Rwanda muri Mata 2023.
Ni amafaranga yanyujijwe mu kigega cyashyizweho ngo gifashe mu kubahiriza aya masezerano agenga Abimukira, ETIF [Economic Transformation and Integration Fund].
Umuyobozi muri Minisiteri y’Umutekano, Sir Matthew Rycroft, ku wa Kane, yandikiwe Umuyobozi w’Akanama gashinzwe ibibazo by’imbere mu gihugu mu Nteko y’u Bwongereza, Dame Diana Johnson, n’Umuyobozi w’Akanama gashinzwe imikoreshereze y’imari ya leta, Dame Meg Hillier, abamenyesha amafaranga yahawe u Rwanda.
Yashimangiye ko ayo mafaranga y’inyongera u Bwongereza bwahaye u Rwanda, nta ho ahuriye n’amasezerano mashya ibihugu byombi byashyizeho umukono muri iki Cyumweru.
Ibaruwa igira riti “Abaminisitiri bemeje ko ubu natangaza ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023/24, hishyuwe miliyoni 100 £, muri Mata uyu mwaka, akanyuzwa mu kigega cya ETIF.”
“Guverinoma y’u Bwongereza nta yandi mafaranga yishyuye Guverinoma y’u Rwanda kugeza ubu. Guverinoma y’u Rwanda ntabwo yigeze isaba amafaranga kugira ngo ikunde isinye andi masezerano. Andi mafaranga y’inyongera azatangazwa muri raporo y’umaka ku ibaruramari nk’uko bisanzwe.”
Sir Matthew avuga kandi ko hari andi mafaranga azahabwa u Rwanda mu mwaka w’ingengo y’imari utaha kandi azanyuzwa mu kigega cya ETIF nk’uko bisanzwe.
Ati "Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/25, turateganya kwishyura andi miliyoni 50£ nk’agomba kujya mu kigega cya ETIF nk’uko byemeranyijweho hagati yacu na Guverinoma y’u Rwanda ubwo hasinywaga amasezerano ya MEDP [Migration and Economic Development Partnership].”
Abadepite bamenyeshejwe ibi nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, atangaje ko agiye kurangiza akazi ko kwihutisha iyi gahunda yo gukemura ikibazo cy’Abimukira.
Gahunda yo kohereza mu Rwanda, Abimukira n’Abasaba Ubuhunzi, mu rwego rwo guca intege abantu bambuka umuhora wa English Channel wo mu Bwongereza bari mu mato matoya, yatangajwe bwa mbere muri Mata mu 2022 n’uwari Minisitiri w’Intebe, Boris Johnson.
Ni gahunda yakomeje gutinzwa n’ibirego byo mu nkiko, ndetse Urukiko rw’Ikirenga ruza gufata icyemezo cy’uko kohereza mu Rwanda abimukira byaba binyuranyije n’amategeko.
Ku ikubitiro, u Bwongereza bahaye u Rwanda nibura miliyoni 140 z’Amapawundi zo gufasha mu myiteguro n’ibindi bijyanye n’iyi gahunda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!