Lomas azatangira akazi muri Mutarama 2018 mu gihe William Gelling agitegereje indi mirimo muri dipolomasi y’u Bwongereza.
Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 8 Ugushyingo 2017, iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yemeje Joanne Lomas guhagararira Ubwami bw’u Bwongereza mu Rwanda.
Uyu mugore yari asanzwe ahagarariye igihugu cye i Windhoek muri Namibia kuva muri 2015 aho yaje avuye i Sarajevo muri Bosnia and Herzegovina ari umuyobozi wungirije wa Ambasade.
U Bwongereza bufitanye umubano ukomeye n’u Rwanda ushingiye ku burezi, ubutwererane, imibereho myiza y’abaturage, kubungabunga ibidukikije n’ibindi.
Muri 2012 wari wajemo agatotsi kubera raporo y’Umuryango w’Abibumbye yashinjaga u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Congo, bituma u Bwongereza buba busubitse inkunga ya miliyoni 21 z’ama-pound (asaga miliyari 21 z’amafaranga y’u Rwanda) bwari bwaremereye u Rwanda.
Ibi ariko byaje kugaragara ko ari ibinyoma, muri 2015, Amb. William Gelling agaragaza ko igihugu cye cyishimira uburyo u Rwanda rukomeza kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu myaka itanu ishize u Bwongereza bwafashije u Rwanda mu kuvugurura politiki y’ubutaka, gufasha abana 354,000 kwiga amashuri abanza, gutuma abaturage 355,000 batangira kugana amabanki no guhangira imirimo abakabakaba 400 000 batishoboye kurusha abandi.
Iki gihugu kandi giherutse kurekura miliyari 24 z’amafaranga y’u Rwanda agamije gushakira abahinzi bo mu Rwanda isoko muri gahunda yitwa IMSAR.



















TANGA IGITEKEREZO