Lord Popat yabitangaje ku mugoroba wo ku wa Kabiri, ubwo yakiraga abahagarariye ibigo byo mu Bwongereza bikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro byitabiriye inama yerekanye amahirwe y’ishoramari ari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda yabaye ku wa 28-9 Ukwakira 2019 ikitabirwa n'abagera kuri 600.
Yavuze ko ubu Afurika ari umugabane mushya utandukanye cyane na Afurika yo mu myaka 30 ishize yari iyobowe n’abanyagitugu.
Kuri we ngo Afurika izaba umugabane w’ubucuruzi n’ishoramari kubera ko mu myaka 30 iri imbere abaturage bazaba bariyongereye cyane [bagera kuri miliyari 2.6].
Ati “Kuri twe Afurika ni umugabane w’ishoramari kandi nk’umwana wa Afurika, ndayikunda.”
Ku bijyanye n'umubano n'ishoramari mu Rwanda yavuze ko gushora imari mu Rwanda ari uburyo bwiza bwo kugera mu bihugu birukikije. ariko muri rusange ko ari igihugu cyiza gifite umutungo kamere.
Ati “U Bwongereza busanzwe bufatanya n’u Rwanda, dukeneye kubona amasosiyete menshi yo mu Bwongereza ashora imari mu Rwanda mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. U Rwanda ni igihugu cyiza cyane mu Karere mu guteza imbere urwo rwego, bitari mu Rwanda gusa ahubwo n’ibihugu birukikije, n’umutungo kamere rufite.”
Yavuze ko muri rusange hari inganda bagiye gushinga mu Rwanda zakora mu kongerera agaciro amabuye acukurwa mu Rwanda.
Izo nganda zirimo uruzubakwa umwaka utaha mu Karere ka Bugesera, na sosiyete yo mu bwongereza yitwa Metalysis.
Urwo ruganda ruzatwara agera kuri miliyoni $ 16 rukazajya rutunganya toni zigera kuri 12 z’ubwoko bw’amabuye y’agaciro ya Colatn ku kwezi.
U Bwongereza bufasha u Rwanda mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro binyuze mu mushinga w’iterambere ry’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro (SDMR) bwashoyemo, agera kuri miliyoni 4.2 z’amapawundi.
Lord yerekanye ko mu Rwanda hari amahirwe y’ishoramari ari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Ati “Ubu turi kureba inzego z’abacukuzi bato no kureba uko bazabafasha, kubona serivisi, ibikoresho, mu guteza imbere imikorere yabo.”
Ibigo bikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro byasuye u Rwanda nyuma y’uko abanyarwanda bariyo muri Nyakanga bakabashishikariza kuzaza kureba amahirwe ari mu Rwanda muri urwo rwego.
Ibiganiro kuri iyi ngingo bikazakomeza ubwo ibihugu byombi bizaba bihurira mu nama y'ibihugu bikoresha ururimi rw'icyongereza 'CommonWealth'.
Mu Rwanda ubu hari inganda zongerera agaciro amabuye zishongesha, gasegereti, zahabu no gutunganya amabuye y’amabengeza yoherezwa mu mahanga.
Ibihumbi 45 by’abanyarwanda bakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro naho ibihumbi 80 bakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro na Kariyeri.
U Rwanda rufite intego ko urwego rw'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro ruba rwinjiza miliyari 1.5 mu 2024.


Ibitekerezo 0