00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bwongereza bwashimangiye ko ‘Referendumu’ ari amahitamo y’Abanyarwanda muri demokarasi

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 17 December 2015 saa 09:34
Yasuwe :

Minisitiri w’u Bwongereza ushinzwe Afurika , James Duddridge ,yashimangiye ko referandumu yo gutora impinduka zabaye mu itegeko nshinga ry’u Rwanda ,ari amahitamo y’Abanyarwanda agendeye kuri demokarasi kandi ntawe ukwiye kuyivangamo.

Ibi Duddridge yabitangaje abanyamakuru ku mugoroba wo kuwa Gatatu tariki 16 Ukuboza ku cyicaro cya Ambasade y’u Bwongereza mu Rwanda.

Minisitiri Duddridge uri mu nzira yerekeza i Burundi, yavuze ko amatora ya Referendumu ateganyijwe kuri uyu wa Kane ku Banyarwanda baba mu mahanga no kuwa Gatanu ku baba mu Rwanda, ari ibyemezo by’Abanyarwanda ku Itegeko Nshinga.

Yagize ati “Mufite amahitamo ya demokarasi ku cyemezo mwafashe. Njye n’u Bwongereza ntidushaka kandi ntituzigera twivanga mu nzira ya demokarasi byaba bidakwiye.”

Minisitiri Duddridge ari mu rugendo rw’iminsi itatu mu karere akaba yageze mu Rwanda avuye muri Uganda aho yahuye na Perezida Museveni nk’umuhuza mu kibazo cy’u Burundi.

Yagarutse ku mvururu zikomeje kwiyongera mu Burundi avuga ko hakwiye ibiganiro byihuse ku mpande zose zirebwa n’ikibazo kandi Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba ukwiye kugira uruhare mu guhuza ababa mu gihugu n’abo hanze bakaganira.

Yagize ati “Intambwe ikurikiyeho ni uko buri wese yakwicara hamwe n’undi Perezida Museveni akayobora ibiganiro. Ndahamagarira buri wese urebwa n’ikibazo kwitabira ibiganiro yaba ari hanze y’u Burundi cyangwa ari mu gihugu.”

Minisitiri Duddridge yerekanye ko ibiganiro by’imbere mu gihugu gusa bidahagije ngo birangize ikibazo cy’u Burundi, mu gihe hari abagomba kubyitabira bafite ubwoba bwo kugaruka mu gihugu.

Ati "Mu by’ukuri hari ab’ingenzi bagomba kubyitabira bafite ubwoba bwo kugaruka mu gihugu cy’u Burundi. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi, bamwe mu barwanashyaka b’ishyaka rya Perezida Nkurunziza bari hano i Kigali no mu bindi bihugu bitandukanye. Ibiganiro by’imbere mu gihugu bishobora kuba agace gato k’igisubizo cy’ikibazo.”

Yavuze kandi ko u Bwongereza n’imiryango mpuzamahanga batazicara ngo barebera imvururu zikomeza kwiyongera mu Burundi, ahubwo bazafasha abaturage niba ibiganiro byanze.

Yagize ati “Twateganyije ibihano ariko twafunguye inzira y’ibiganiro. Ni ngombwa ko dutanga umwanya w’ibiganiro abaganira bagashakira hamwe igisubizo cy’ikibazo.”

Minisitiri Duddridge avuga ko u Bwongereza butazivanga mu mahitamo y'Abanyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages