00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Congo Brazaville igiye kongera ubukangurambaga mu kurangiza ikibazo cy’impunzi z’abanyarwanda

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 4 April 2017 saa 08:13
Yasuwe :

U Rwanda, Repubulika ya Congo n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR, byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye ku gushyira mu bikorwa no kunonosora uko impunzi z’Abanyarwanda ziba muri iki gihugu zizaba zatashye bitarenze kuwa 31 Ukuboza 2017, ubwo sitati y’ubuhunzi izaba irangiye.

Ayo masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa 4 Mata 2017, akubiyemo uburyo bw’ubufatanye mu gukangurira izo mpunzi gutaha no kuzitegurira ibyangombwa nkenerwa.

Minisitiri ushinzwe gucyura impunzi no gukumira ibiza, Seraphine Mukantabana yavuze ko kuva mu 2009 impunzi z’abanyarwanda zagiye zisobanurirwa ko sitati y’ubuhunzi igiye kurangira kandi ko ubu hari gukorwa ubukangurambaraga ngo hatazagira utungurwa.

Mukantabana yavuze ko amarembo y’u Rwanda afunguye kandi ko ubufasha ku buryo bwose bwategenyijwe.

Yagize ati “ Ushaka gutura nafate ibyangombwa bigaragaza ko ari Umunyarwanda wemerewe gutura nk’umunyamahanga. Niba atabishoboye, atahe amarembo aruguruye, twiteguye kumwakira kugira ngo tumwubake na we yubake igihugu.”

Yakomeja avuga ko muri Congo hagiye gushyirwaho uburyo impunzi zose zizajya zibaruza, izishyaka gutaha zikabwirwa inzira zacamo n’izishaka gutura zikaka ibyangombwa zikabayo mu buryo bwemewe.

Cyr Modeste Kouame, uhagarariye UNHCR muri Congo Brazaville, yavuze ko nyuma y’aya masezerano, uyu muryango ugiye gukangurira impunzi z’ababyarwanda zibayo gutaha.

Yagize ati “Ikigaragara muri aya masezerano ni uko tugiye kongera gushyira imbaraga mu bukangurambaga ku buryo impunzi zose zizamenya amakuru y’uko sitati y’ubuhunzi igiye kurangira[..]. Tugiye kubasanga aho baba tubasobanurire, tuzashyiraho ahantu bazajya baherwa amakuru.”

Minisitiri w’imibereho myiza y’abaturage, ibikorwa by’ubutabazi n’ubufatanye muri Congo Brazzaville, Antoinette Dinga-Dzondo, yavuze ko impunzi ubwazo arizo zizihitiramo gutaha cyangwa gutura nta gahato.

Yagize ati “Yaba Congo, u Rwanda cyangwa UNHCR, nta muntu n’umwe ufite uburenganzira bwo guhatira umunyarwanda gutaha cyangwa gutura muri Congo. Ni umwanzuro zizafata ku giti cyazo. Icyo navuga, igihugu gifite amategeko. Tuzakurikiza amategeko bitewe n’uko tuzabona ibibazo bizaba bimeze. Gusa twizeye ko impunzi z’abanyarwanda nta bwoba zifite bwo kuba muri Congo cyangwa gutaha. zizahitamo umwanzuro uzibereye.”

Yakomeje avuga ko mu ruzinduko rw’iminsi ibiri bamaze mu Rwanda, babonye ko ari igihugu cyiza gifite umutekano, giha abagituye uburenganzira n’umutuzo kandi ko ubwo buhamya bazabugeza ku mpunzi.

Azam Saber, Umuyobozi uhagarariye UNHCR mu Rwanda, yashimiye ubwumvikane ibihugu byombi bifitanye ku kurangiza ikibazo cy’impunzi avuga ko UNHCR yiteguye gutanga ubufasha bushoboka ku mpunzi zizatahuka bwaba ubw’ako kanya n’ubw’igihe kirekire.

Impunzi zizakurirwaho iyi sitati, ni izahunze hagati yo mu 1959 no mu 1998. Imibare itangwa na UNHCR, igaragaza ko nibura Abanyarwanda 5,600 bavukiye mu buhungiro muri Congo Brazzaville, naho abasaga ibihumbi bine bari mu mashuri, bigaragaza ko hari abanyarwanda batari bake.

Biteganyijwe ko impunzi zizatahuka mu Rwanda zizajya zihabwa amadolari 250 ku muntu mukuru kugira ngo azifashe mu mibereho yabo ya buri munsi. Mbere abatahaga bahabwaga 150$ ku bakuru na 120$ ku bana.

U Rwanda n’ibihugu bicumbikiye impunzi z’Abanyarwanda byumvikanye ku buryo buzakoreshwa mu gukuraho sitati y’ubuhunzi mu nama yabaye kuwa 18 Mata 2013 mu Mujyi wa Pretoria muri Afurika y’Epfo.

Iyo nama yakurikiwe n’izindi zabaye mu Ukwakira no muri Nzeri 2016, zemerejwemo ko ibihugu bizicumbikiye bizaba byashyize mu bikorwa uwo mwanzuro kuwa 31 Ukuboza 2017.

Minisitiri w’imibereho myiza y’abaturage, ibikorwa by’ubutabazi n’ubufatanye muri Congo Brazzaville, Antoinette Dinga-Dzondo, yavuze ko impunzi ubwazo arizo zizihitiramo gutaha cyangwa gutura nta gahato
Cyr Modeste Kouame, uhagarariye UNHCR muri Congo Brazaville, yavuze ko nyuma y’aya masezerano, uyu muryango ugiye gukangurira impunzi z’ababyarwanda zibayo gutaha
Minisitiri ushinzwe gucyura impunzi no gukumira ibiza, Seraphine Mukantabana
Ubwo amasezerano y'ubufatanye hagati y'impande zombi yashyirwagaho umukono
Impande zombi nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y'ubufatanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages