00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda ku isonga mu bihugu byo mu karere mu guhashya inzara

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 17 October 2013 saa 01:57
Yasuwe :

Mu cyegeranyo cyashyizwe ahagaragara na GHI (Global Hunger Index) kuri uyu wa Gatatu ku munsi w’ibiribwa ku isi, u Rwanda rwaje ku mwanya wa mbere mu bihugu byo mu karere ka Afurika y’ibiyaga bigari byagize uruhare mu guhashya inzara.
Nk’uko iki cyegeranyo kibigaragaza, u Rwanda ruri mu bihugu by’Afurika byagize uruhare mu kurwanya inzara mu myaka 23(hagati ya 1990 na 2013) ishize ku rwego rwo hejuru, ndetse akaba ari narwo rugaragara kuri uru rutonde mu bihugu byo mu karere ka Afurika (…)

Mu cyegeranyo cyashyizwe ahagaragara na GHI (Global Hunger Index) kuri uyu wa Gatatu ku munsi w’ibiribwa ku isi, u Rwanda rwaje ku mwanya wa mbere mu bihugu byo mu karere ka Afurika y’ibiyaga bigari byagize uruhare mu guhashya inzara.

Nk’uko iki cyegeranyo kibigaragaza, u Rwanda ruri mu bihugu by’Afurika byagize uruhare mu kurwanya inzara mu myaka 23(hagati ya 1990 na 2013) ishize ku rwego rwo hejuru, ndetse akaba ari narwo rugaragara kuri uru rutonde mu bihugu byo mu karere ka Afurika y’ibiyaga bigari aho rwavuye ku manota 15 rukagera ku manota 21.

Ibindi bihugu bigaragara kuri uru rutonde ni Ethiopia, Ghana, Malawi na Niger, ibi bihugu byose bikaba byarazamutse biva ku manota 15 bigera kuri 21 mu kurwanya inzara.

Muri rusange ku mugabane wa Afurika habayeho gushyira imbaraga mu bikorwa byo kurwanya inzara isa naho yawubayemo akarande, aho mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara kurwanya inzara byageze ku kigero cya 23% naho mu bihugu byo mu Majyaruguru y’Afurika bikaba byarageze ku kigero cya 28%.

U Rwanda ruri ku mwanya wa mbere mu kurwanya inzara mu karere ka Afurika y’ibiyaga bigari, igihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi ni cyo gihugu gifite abaturage benshi bashonje. U Burundi buhuriye kuri iki kibazo na Comores, na Swaziland. Abaturage bagera kuri 60% bo muri ibi bihugu bafite ikibazo cyo kutabona ifunguro rihagije nk’uko GHI ikomeza ibitangaza.

Muri iki cyegeranyo kigaragaza ko ibihugu bya Mali ,Sierra Leone na Somalia ari byo bigifite umubare munini w’abana bapfa batarageza ku myaka itanu kubera imirire mibi.

Umuryango Mpuzamahanga wita ku biribwa ku Isi (FAO) ukaba utangaza ko miliyoni 842 z’abatuye Isi babana n’ikibazo cyo kutabona ifunguro rihagije.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages