00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda ku isonga mu kurwanya ruswa muri Afurika

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 16 July 2026 saa 10:03
Yasuwe :

Raporo y’Umuryango Mo Ibrahim Foundation ya 2026 yagaragaje ko u Rwanda ruri ku mwanya wa mbere muri Afurika mu kurangwa n’imikorere irwanya ruswa, aho rwabonye amanota 76,6% mu 2025.

Ibyavuye mu isuzuma ry’ibanze rya Ibrahim Index of African Governance (IIAG) rya 2026 ryakozwe n’Umuryango wa Mo Ibrahim Foundation, byashyizwe hanze muri Nyakanga 2026, bigaragaza ko u Rwanda na Seychelles binganya amanota.

Iyi raporo isuzuma ibikorwa byo kurwanya ruswa ikoresheje ibipimo bitandatu birimo uburyo bwo kurwanya ruswa, kutagaragaraho ruswa mu bigo bya Leta, kutagaragaraho ruswa mu nzegi za Leta muri rusange, kutagira ruswa mu rwego rw’abikorera, uburyo bwo gutanga amasoko ya Leta bunyuze mu mucyo ndetse n’icyo abaturage batekereza ku bikorwa byo kurwanya ruswa.

Hagati ya 2016 na 2025, amanota y’u Rwanda yiyongereyeho 2,6%, rukomeza kuba igihugu cya mbere mu kurwanya ruswa kuva mu 2016. Icyakora iy raporo yerekana ko umuvuduko wo kurwanya ruswa mu Rwanda ugenda gahoro kuko nubwo amanota yo mu 2025 ari hejuru ugereranyije n’ayo mu 2016, umuvuduko w’izamuka wagabanyutse kuva mu 2021.

Seychelles ni cyo gihugu cyagaragaje umuvuduko uri hejuru mu bikorwa byo kurwanya ruswa kurusha ibindi mu myaka icumi ishize, aho amanota yacyo yiyongereyeho 26,3% ndetse kikazamuka imyanya 12.

Ibindi bihugu biri mu icumi bya mbere muri Afurika mu kurwanya ruswa birimo Ibirwa bya Maurice byabonye amanota 65,7%, Sénégal ifite amanota 64%, Bénin ifite 58,7%, Botswana ifite 57,8%, Namibia ifite 57,6%, Cape Vert ifite 56,1%, Tunisie ifite 55,9% na Burkina Faso ifite 55,6%.

Ku rwego rwa Afurika, raporo igaragaza ko ibikorwa byo kurwanya ruswa byazamutseho gato mu myaka icumi ishize. Impuzandengo y’amanota yiyongereye iva kuri 38,6% mu 2016 igera kuri 39,1% mu 2025. Icyakora, raporo igaragaza ko iterambere ritagenze kimwe mu bihugu byose, aho amanota y’ibihugu 28 yagabanyutse, mu gihe ay’ibihugu 26 yiyongereye muri icyo gihe.

Raporo kandi igaragaza ko amanota y’u Rwanda ari hejuru cyane ugereranyije n’impuzandengo y’umugabane wose. Urebye amanota y’u Rwanda na Seychelles bifite amanota 76,6%, mu gihe igihugu cya nyuma ku rutonde, cya Sudani y’Epfo gifite amanota 6,9%.

Ibyavuye mu bushakashatsi bwa Mo Ibrahim Foundation bishingiye ku makuru yakusanyijwe ahantu hatandukanye, agahuzwa mu bipimo bitandatu bikoreshwa mu gusuzuma imikorere yo kurwanya ruswa muri gahunda ya IIAG. Ibyavuye muri raporo ya 2026 ni iby’ibanze, aho byakorewe igenzura rya imbere mu muryango.

U Rwanda rukomeje kuba urwa mbere mu kurwanya ruswa muri Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages