00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda ku isonga mu musaruro w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Karere k’ibiyaga bigari

Yanditswe na

Bukuru JC

Kuya 21 July 2015 saa 10:59
Yasuwe :

U Rwanda ni rwo ruza ku isonga mu musaruro mwinshi w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Karere k’ibiyaga bigari, rugakurikirwa na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Umuryango udaharanira inyungu iTSCi program wakoze ubushakashatsi ku makimbirane akomoka ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, utangaza ko muri Gicurasi 2015, u Rwanda rwari rufite umusaruro wa toni 840 rukura mu birombe 815.

Uwo muryango ukomeza ugaragaza ko ugereranyije na Congo Kinshasa, raporo igaragaza ko icyo gihugu cyasaruye toni 826 zivuye mu birombe 471, icyo gihugu kikaba kirushwa n’u Rwanda Toni 26.

Muri ibyo birombe 815 byo mu Rwanda, raporo ya iTSCi program igaragaza ko ibikoreshwa ari 442, mu gihe muri DRC izwiho amabuye y’agaciro atagira uko anagana, ibirombe bicukurwamo bikaba ari 365 gusa.

KT Press dukesha iyi nkuru ivuga ko raporo igaragaza ko mu mwaka wa 2014, u Rwanda rwasaruye toni 990 z’amabuye y’agaciro, rukaba rwararushije Congo Kinshasa yasaruye toni 778, mu gihe u Burundi bwo bwabashije gusarura toni 25, ariko muri Gicurasi 2015 bukaba bwarasaruye toni 32.

Evode Imena, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Ministeri y’Umutungo kamere, yatangarije KT Press ko amavugurura yo mu 2007 mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse no kubungabunga ibidukikije, byakuruye abashoramari benshi mu by’ubucukuzi.

Ati “Amavugurura yo mu 2007 mu bucukuzi ndetse no kubungabunga ibidukikije byakuruye abashoramari benshi.”

Muri uyu mwaka, u Rwanda rwungutse abashoramari babiri bashya mu by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ari bo Piran Resources Ltd yashoye miliyoni 22 z’amadolari na Mawarid Mining Company yaturutse muri Oman muri Asia iherutse gusinya amasezerano na Leta y’u Rwanda.

Imena akomeza avuga ko u Rwanda ruteganya gukuba gatatu umusaruro w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu myaka ine iri imbere n’ubwo hari imbogamizi z’igabanuka ry’igiciro.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages