U Rwanda ruza ku mwanya wa kane, mu bihugu byateye imbere mu miyoborere myiza kuva mu 2004 n’amanota 8.54; ibi ni ibigaragazwa n’ urutonde rw’imiyoborere y’ibihugu bya Afurika ikigo Mo Ibrahim Foundation cy’umuherwe ukomoka muri Sudani cyashyize ahagaragara kuwa Mbere tariki 29 Nzeri.
Urutonde rwa Mo Ibrahim rureba ku buyobozi bw’ibihugu muri rusange, iterambere ry’abaturage, ubuzima, uburenganzira bwa muntu n’uruhare rw’abenegihugu muri politiki, n’ibindi.
Uyu mwaka wa 2014, u Rwanda rwaje ku mwanya wa 11; ni urwa 6 mu iterambere ry’ubukungu burambye, urwa 27 mu iterambere ry’uburenganzira bwa muntu, ndetse n’urwa 8 mu iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage.
Kujya ku mwanya wa 11 birashyira u Rwanda ku mwanya wa 1 mu miyoborere myiza n’iterambere kurusha ibindi muri Afurika y’Iburasirazuba ; rukurikiwe na Tanzania yaje ku mwanya wa 15, Kenya ku mwanya wa 17, Uganda ku wa 19 naho u Burundi buza ku mwanya wa 39.
Nk’uko bigaragara mu rutonde, muri rusange Afurika yateye imbere mu miyoborere myiza.
Umwe mu bayobozi ba Mo Ibrahim Foundation, Mary Robinson yagaragaje ko n’ubwo ibihugu byinshi byateye imbere hakiri ikibazo cyo kubahiriza uburenganzira bwa muntu mri Afurika.
Ati “Kubahiriza uburenganzira bwa muntu ni kimwe mu by’ingenzi ubuyobozi bw’ ibihugu bya Afurika bukwiye gushyira imbere ya byose kuko nta terambere rirambye ryagerwaho abaturage badahawe uburenganzira bakwiye.”
Ibihugu byateye imbere mu miyoborere myiza kurusha ibindi muri Afurika mu myaka icumi ishize ni Liberia, Botswana, Togo, u Rwanda na Angola.



















TANGA IGITEKEREZO