U Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa gatanu ku rutonde rw’ibihugu byoroshya ishoramari ku isi, mu cyiswe Baseline Profitability Index y’umwaka wa 2013.
Nk’uko ikinyamakuru Foreign Policy Magazine cyabitangaje, uru rutonde ruyobowe na Hong Kong, na ho Botswana iri ku mwanya wa kabiri, na ho Ghana ikaza ku mwanya wa 10, akaba ari na byo bihugu by’Afurika bisanga u Rwanda ku rutonde rw’imyanya 10 ya mbere.
Mu Karere k’Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba u Rwanda rwenekeye ibindi bihugu byawo kuko nka Uganda iri ku mwanya wa 15 na Kenya ku mwanya wa 67 ari na byo bihugu byonyine mu bigize uyu muryango byashoboye kuza kuri urwo rutonde.
Iyi raporo ivuga ko impamvu u Rwanda ruboneka mu myanya ya hafi mu bihugu 102 byakoreweho ubushakshatsi, ari uko basanze umuntu yashora imari mu Rwanda ku buryo bworoshye kandi akunguka biri ku rwego rwo hejuru.
Tony Nsanganira, Umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa mu kigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere (RDB), yabwiye itangazamakuru ati “Uru rutonde rutera akanyabugabo.
Ni umusaruro w’ingufu guverinoma ihora ikoresha mu gutanga umwuka mwiza mu ishoramari no kuvugurura gutanga serivisi nziza, kugira ngo u Rwanda rurusheho kuba ahantu heza ho gushora imari ku banyamahanga n’abenegihugu.”
BPI ikora uru rutonde igendeye ku buryo ibihugu bikurura abashoramari b’abanyamahanga ariko ikanagendera ku ngingo eshatu nkuru ari zo kwiyongera kw’ibikorwa, kudata agaciro no kugaruza igishoro. Uru rutonde rukorwa mu gihe cy’imyaka itanu.
Ishoramari rishoboka
Zulfat Mukarubega, washinze ishuri rikuru ryigisha iby’ubukerarugendo (Rwanda Tourism University College), yashoye imari kubera ko ikirere cy’ishoramari gifasha abashoramari b’abenegihugu n’abanyamahanga.
Mukarubega yagize ati “Guverinoma ifasha iterambere ry’abikorera mu kureshya no gufasha ishoramari. Twishimiye gushora imari muri iki gihugu kandi inyungu irashoboka.”
Patrick Sebatigita, Umuyobozi mukuru wa Ujenge, Kompanyi y’ubwubatsi, na we yavuze ko u Rwanda rwashyizeho uburyo bwo koroshya ishoramari. Sebatigita yabwiye The New Times ati “Tumaze imyaka ibiri mu ishoramari ryo kubaka inyubako ziturwamo ariko iyo tugereranije u Rwanda n’ibindi bihugu twashoyemo imari. U Rwanda ni cyo gihugu cya mbere cyo gukoreramo ibikorwa bibyara inyungu. Ntabwo twicuza impamvu twashoye imari mu Rwanda.”
Ariko na none, iyi raporo ntabwo ari kamara ifata umwanzuro w’aho gukorera ishoramari; yereka gusa abashoramari badafite umwanya wo kujya gushakisha mu bihugu 102, ishusho mu mibare ku ishoramari.
Itsinda ryakoze uru rutonde rivuga ko ibibazo mu gushora imari mu bihugu bizwiho ubukungu bwihuta cyane nk’u Bushinwa, Afurika y’Epfo n’u Buhinde bishobora kugabanya ingaru y’igishoro cy’abashoramari b’abanyamahanga. U Buhinde buri ku mwanya wa karindwi, u Bushinwa ku mwanya wa 21 na ho Afurika y’Epfo ku mwanya wa 41.
Ubu bushakashatsi bwerekana ko abashoramari baba bashaka kugaruza igishoro kiri hejuru ku masoko arimo kuzamuka, batajya bita ku bindi bintu nk’ubushyamirane cyangwa ruswa.
Akamaro ka za politiki
Uru rutonde rwa BPI (Baseline Profitability Index) rugereranya politiki zo mu bihugu imbere n’uruhare zagira ku ishoramari runaka riramutse rishowe mu kindi gihugu kandi bagafata ko umushoramari yagaruza mu gihe cy’imyaka itanu, akongera kugurisha ndetse akanagarura amafaranga iwabo.
Raporo iherutse kuri ‘Doing Business’ y’umwaka wa 2013 ku bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, yashyize u Rwanda ku mwanya wa mbere mu bihugu byoroshye cyane muri aka karere gutangiriramo imirimo y’ubukungu.
Rwanda kandi inshuro nyinshi rwagiye rushyirwa ku mwanya wa mbere mu bihugu byivuguruye ndetse n’ahantu ho gukorera ibikorwa by’ubukungu, nk’uko raporo ya Banki y’Isi y’umwaka wa 2013 (World Bank’s Doing Business Report 2013) ibigaragaza. Umwaka ushize Banki y’Isi yashyize u Rwanda ku mwanya wa 52 mu bihugu 185 wakoreramo ibikorwa by’ubukungu.



















TANGA IGITEKEREZO