Ku rutonde rwashyizwe ahagaragara n’ikinyamakuru MgAfrica, u Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa gatatu mu kugira abakobwa beza muri Afurika.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite umwihariko mu bintu bitandukanye harimo imiterere y’ikirere gikurura ba mugerarugendo batagira ingano, ahantu nyaburanga hihariye gusa iyo bigeze ku bwiza bw’Abanyarwandakazi benshi barukurira ingofero.
Hakunze kwibazwa cyane ku buranga bw’Abanyafurika n’inkomoko yabwo. Nk’uko iki kinyamakuru kibitangaza, mu cyigeranyo cyakoze hari ibihugu bigarukwaho cyane mu kugira abakobwa bafite uburanga, muri byo hakazamo n’u Rwanda rwaje ku mwanya wa gatatu.
Imbere y’u Rwanda hari Ethiopia na Eritereya hagakurikiraho ibihugu bya Somalia, Misiri na Ghana.
Muri zimwe mu mpamvu zihariye zaba zihesha ibi bihugu kuza imbere y’ibindi muri Afurika, ni akarere biherereyemo, ikirere cyabyo , kuba bifite amashyamba ndetse n’ubutayu.
Nubwo u Rwanda rudaturiye amashyamba manini n’ubutayu ahubwo rukaba rugizwe ahanini n’imisozi miremire ari nayo mpamvu rwitwa urw’imisozi igihumbi ntibyarubujije kuza mu bihugu by’imbere mu kugira abantu bafite uburanga muri Afurika.
Benshi mu basura u Rwanda harimo n’ibyamamare bitandukanye basubira iwabo birahira ubwiza bw’abakobwa bo mu Rwanda.
Kuba u Rwanda rugarukwaho mu kugira abantu b’uburanga, ngo haba hari aho bikomoka harimo:
Umuco: Kenshi umuco uri muri zimwe mu ndangagaciro ziranga Umunyarwanda haba mu mivugire, imyitwarire n’imibanire ye n’abandi. Abanyafurikakazi by’umwihariko Abanyarwandakazi bazwiho kwitwararika ndetse no kubaha kimwe mu mico iranga umukobwa. Nubwo buri gihugu kigira umuco wacyo, u Rwanda rugarukwaho cyane mu kugira umuco mwiza wishimirwa na benshi.
Indyo: Imirire iri bu bigarukwaho mu byongera uburanga bw’umukobwa. Indyo nziza Abanyarwandakazi bafata ni kimwe mu bibongerera ubwiza dore ko nta muntu urya nabi ugaragara neza ku buranga.
Imiterere y’igihugu: Ibihugu bizwiho kugira abantu b’uburanga kurusha ibindi ni ibituriye amashyamba kurusha ibituriye ubutayu. Aho babasha kubona indyo zitandukanye, amazi meza ndetse n’imihindagurikire y’ikirere iboneye ari nabyo bibafasha kugira umubiri mwiza wongera bwa buranga bwabo.
Uretse kuba ubwiza bw’Abanyafurika by’umwihariko abakobwa bubahesha amakamba ya ba Nyampinga bwanagiye bubakiza kenshi mu bihe bigoye nko mu ntambara ubwo benshi bagirwa abagore b’abasirikare n’abategetsi bakomeye aho kwicwa.



















TANGA IGITEKEREZO