Kuri uyu wa 30 Nzeli, nibwo iri huriro ryasohoye raporo y’umwaka wa 2015-2016 y’ibihugu byabaye indashyikirwa mu iterambere kurusha ibindi, Global Competitiveness Report 2015-2016, igaragaza ko u Rwanda ruza inyuma ya Afurika y’Epfo iri ku mwanya wa kabiri ndetse n’Ibirwa bya Maurice biri ku mwanya wa mbere.
Iyi raporo ikorwa hagendewe ku bintu 12 by’ingenzi bigaragaza ko igihugu runaka cyateye imbere. Ibyo harimo nko kureba ireme ry’ibigo by’ubucuruzi bikorera mu gihugu ndetse n’ibikorwa remezo, uburezi, ingano n’ireme ry’amasoko, iterambere mu ikoranabuhanga ndetse no guhanga udushya, n’ibindi.
U Busuwisi nibwo buri ku isonga ku Isi, bugakurikirwa na Singapour, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Budage, u Buholandi, u Buyapani, Hong Kong…..
Ibihugu byo muri Afurika bigereranyijwe n’ibindi ku isi, biri ku myanya ikurikira: Ibirwa bya Maurice biri ku mwanya wa mbere muri Afurika, bifite umwanya wa 46 ku isi, Afurika y’Epfo iri ku mwanya wa kabiri, ifite umwanya wa 49, naho u Rwanda ruri ku mwanya wa 58 ku Isi.



















TANGA IGITEKEREZO