Nyuma y’aho icyorezo cya coronavirus cyadutse mu mpera z’umwaka ushize mu Mujyi wa Wuhan, amezi hafi arindwi arashize Isi yibasiwe aho abantu barenga miliyoni umunani bamaze kwandura mu gihe abandi barenga ibihumbi 400 bamaze gupfa.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, ryasabye ibihugu gutegeka abaturage kuguma mu rugo mu kwirinda kwegerana ngo batanduzanya, kugira isuku, kwambara udupfukamunwa n’ibindi.
Ibihugu hafi ya byose byafashe umwanzuro wo kugumisha abaturage mu ngo, gusa muri iki gihe ibyinshi bikomeje kubareka bagasubira mu mirimo, kubera ibihombo bimaze guhura nabyo no kuba byaracogoje ubukana bw’icyorezo.
OMS ivuga ko kuba ibihugu bikomeje kuvanaho ingamba zo kwirinda, aribyo bikomeje gutuma abandura biyongera. Isaba ko n’ibirimo kubikora bigomba kuba bigaragaza ingamba zo kwirinda.
Abashakashatsi ba Kaminuza ya Oxford bakoze ubushakashatsi bugamije kureba ibihugu byavanyeho gahunda ya guma mu rugo, niba koko byarubahirije amabwiriza byibuze ane muri atandatu yashyizweho na OMS, atuma igihugu gishobora koroshya amabwiriza yo kwirinda.
Amwe muri aya mabwiriza ya OMS harimo kuba Covid-19 ishobora kugenzurwa uburyo ikwirakwira muri icyo gihugu, kwerekana ko hari abakozi mu b’ubuzima bahagije bagenzura kandi bakurikirana bakanamenya neza ko ibyago byo kuvana iki cyorezo mu mahanga byagabanyijwe, cyane cyane ku bantu bafite amakamyo n’ibindi.
Ibihugu byashyizwe mu myanya 10 ya mbere mu kwitegura koroshya izi ngamba harimo Nouvelle-Zélande, Greenland, u Rwanda, Taiwan, Cyprus, Hong Kong, Seychelles, Slovaquie, Trinidad et Tobago na Vietnam.
Aba bashakashatsi bashyize u Bwongereza ku mwanya wa 191 mu bihugu 195 bakoreyemo ubushakashatsi. Bivuze ko bwasubukuye ibikorwa butaritegura neza.
U Rwanda rwafashe ingamba zikomeye mu kwirinda coronavirus
Nyuma y’aho byemejwe ko mu Rwanda, hari hamaze kugera icyorezo cya coronavirus tariki 14 Werurwe 2020, abaturage bahagurukiye kwirinda ko bafatwa n’iki cyorezo ndetse leta ishyiraho ingamba zigamije kugikumira.
Zimwe muri izo ngamba zarimo gucyura abanyeshuri bacumbikirwa mu bigo no guhagarika amasomo; gusubika ibikorwa bihuza abantu benshi nk’imikino n’ubukwe; abitabira imihango yo gushyingura nabo bagashyirirwaho umubare ntarengwa, guhagarika bimwe mu bikorwa n’ibindi.
Tariki 4 Gicurasi 2020 nibwo leta yongeye gusubukura imwe mu mirimo nyuma y’iminsi 43 abaturage bari bamaze bari mu ngo zabo, bikorwa nyuma yo kugaragara ko ingamba zari zarashyizweho zatanze umusaruro, gusa hakomeje kubahirizwa amabwiriza yo kwirinda.
Ingendo z’imodoka bwite na rusange nazo zarafunguwe ariko imodoka rusange zitegekwa gutwara kimwe cya kabiri cy’abagenzi zari zemerewe gutwara.
Ku byapa bitegerwaho abagenzi, hari aho guhana intera ya metero bitubahirizwaga nubwo ari amwe mu mabwiriza yatanzwe yo kwirinda coronavirus.
Tariki 4 Kamena, Imirenge ya Kamembe, Nkombo, Nyakarenzo, Mururu n’igice cya Gihundwe igize Umujyi wa Kamembe mu Karere ka Rusizi na Rubavu, hongeye gushyirwa muri gahunda ya Guma mu Rugo mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus nyuma y’aho hari hongeye kugaragara abandi bantu banduye.
Mu zindi ngamba leta yafashe mu gukomeza gukingira abaturage, ni uko serivisi zo kugenzura ibicuruzwa muri gasutamo zimuriwe ku mipaka, ndetse no kunoza uburyo bwo gutwara ibicuruzwa.



















TANGA IGITEKEREZO