00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda mu bihugu bisabwa kugabanya byihariye umubare w’abativuza igituntu uteye inkeke

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 4 March 2019 saa 07:13
Yasuwe :

Ikigega mpuzamahanga gitera inkunga ibikorwa byo kurwanya Sida, igituntu na Malaria ‘Global Fund’, cyagaragaje ko umubare w’abarwaye igituntu bativuza uteye inkenke, gisaba ibihugu biremerewe n’ingaruka zacyo byo muri Afurika gukora ibishoboka ukagabanuka.

Ishami rya Loni ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko mu 2017 abantu basaga miliyoni 10 bari barwaye igituntu harimo abagabo miliyoni 5,8 abagore miliyoni 3,2 n’abana miliyoni imwe ariko 64% nibo cyagaragayeho baranivuza. Bivuze ko 36% kitabagaragayeho ntibanakivuze. Icyo gihe miliyoni 1,3 cyarabishe.

Mu nama iteraniye i Kigali ihuje abashinzwe kurwanya igituntu mu bihugu kigiraho ingaruka muri Afurika birimo n’u Rwanda, Umuyobozi ushinzwe kukirwanya muri Global Fund, Eliud Wandwalo, yavuze ko imibare y’abatakivuza iteye inkeke.

Wandwalo yavuze ko inama ihuje abahagarariye u Rwanda, RDC, Ethiopia, Ghana, Nigeria, Kenya, Malawi, Zimbabwe, Mozambique, Tanzania, Afurika y’Epfo, Uganda, Zambia na Zimbabwe kugira ngo barebe intambwe bitera mu kugera ku bakirwaye badafata imiti.

Ati “Dufite imbogamizi y’uko tutabasha kugera kuri buri wese ufite igituntu ngo ahabwe ubuvuzi. Ku rwego rw’Isi, buri mwaka hafi miliyoni enye bakirwaye ntitubabona. Tubona gusa hafi miliyini esheshatu. Hafi 40%, ntibahabwa ubuvuzi.”

Wandwalo yakomeje agira ati “Iyo buri mwaka hari abarwayi utageraho, bivuze ko baba bari mu muryango bari kwanduza iyo ndwara. Ntibyoroshye kukirwanya ugifite abakirwaye utageraho.”

Wandwalo yavuze ko ibyo bihugu biri mu bifite abarwayi b’igituntu benshi kandi barimo n’abatagerwaho n’imiti.

Ati “Intego ni ugukorana nabyo mu kureba icyakorwa ngo, icyo byakungurana, ibigaragazwa ko ari ingenzi bazabishyire mu bikorwa mu bihugu byabo.”

Global Fund itanga miliyoni ziri hagati 6-7 z’amadolari ya Amerika buri mwaka mu kurwanya igituntu, arenga 65% agahabwa Afurika.

Wandwalo ati “Turi gukorana n’ibi bihugu duha amafaranga kugira ngo bibashe kunoza uko biyakoresha...Icyo bisabwa gukora ni ukunoza uburyo bwo kukivura, Global Fund ibiha byinshi birimo n’ibikoresho byo kugisuzuma n’imiti.”

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya igituntu n’indwara zandurira mu myanya y’ubuhumekero mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr. Migambi Patrick, yavuze ko akenshi havugwa abarwaye igituntu ariko abafite ubwandu bwacyo ntibavugwe nyamara ari benshi no mu Rwanda.

Ati “Tugereranyije ni hafi 40% by’abaturage baba mu Rwanda. Bivuze ko igihe cyose abo baba bashobora kugaragaza ibimenyetso igihe bakomeje guhura nako (virus), igihe badafite ubuzima bwiza cyangwa ubudahangarwa bw’umubiri bugabanuka.”

Yakomeje asaba abantu bagize inkorora irengeje ibyumweru bibiri, abafite umuriro, abananuka kwihutira kwisuzumisha n’abakirwaye bakivuza hakiri kare kuko gusuzuma, kuvura n’imiti bitangirwa ubuntu.

Mu 2018 OMS yatangaje ko abanyarwanda 57 ku bihumbi 100, (hafi 6900) bari barwaye igituntu mu gihe umwaka wawubanjirije bari 64 ku bihumbi 100 (7 680).

Mu myaka itanu ishize, abakirwaye bagabanutseho nibura 8% buri mwaka. Icyo gihe abanyarwanda bishwe n’igituntu bari 4,9 ku bihumbi 100 (hafi 580) mu gihe umwaka wawubanjirije bari 6,2 ku bihumbi 100 (hafi 740).

Minisiteri y’Ubuzima(Minisante) igaragaza ko mu mwaka ushize, hari abarwaye igituntu 5755 mu gihe OMS yagaragaje ko hari 6 900. Bivuze ko hari umubare w’abanyarwanda Minisante itabasha kumenya bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo kutisuzumisha.

U Rwanda mu bihugu bisabwa kugabanya byihariye umubare w’abativuza igituntu uteye inkeke

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages