00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda mu bihugu bitandatu byateje imbere imiyoborere muri Afurika

Yanditswe na

Rabbi Malo Umucunguzi

Kuya 6 October 2015 saa 08:40
Yasuwe :

U Rwanda rwaje mu bihugu bitandatu byateye intambwe ikomeye mu miyoborere ku mugabane wa Afurika, nk’ uko byasohotse muri raporo ku miyoborere muri Afurika mu mwaka wa 2015, ‘2015 Ibrahim Index of African Governance’ yasohotse kuri uyu wa Mbere.

Ibihugu bitandatu byateye intambwe mu miyoborere mu gihe ibindi byinshi byasubiye inyuma, ni u Rwanda, Côte d’Ivoire, Maroc, Sénégal, Somalie na Zimbabwe.

Iyo raporo igaragaza ko ibihugu biza imbere y’ ibindi mu miyoborere muri Afurika muri uyu mwaka ari Ibirwa bya Maurice, Cap Vert, Botswana, Afrique y’ Epfo, Namibie, Ibirwa bya Seychelles, Ghana, Tunisie, Sénégal na Lesotho.

U Rwanda ruri kumwanya wa 11, ari nawo rwariho mu mwaka ushize.

Ibihugu bitatu bya mbere muri Afurika mu miyoborere aribyo Ibirwa bya Maurice, Cap Vert na Botswana byasubiye inyuma mu manota mu bintu bibiri muri bine byibanzweho mu myaka ine ishize, hakibazwa niba bizakomeza kuyobora ibindi mu gihe kiri imbere.

Ibihugu bya Somalie, Repubulika ya Centrafrique, Soudan y’ Epfo, Mali, Guinée-Bissau na Libye, byasubiye inyuma cyane kubera ko byibasiwe n’ intambara.

Bimwe mu byitabwaho mu gutanga amanota, harimo umutekano no gukurikiza amategeko, uruhare bigira mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu, amahirwe atangwa mu iterambere rya muntu n’ ibindi bigera kuri 14 bijyana nabyo.

Muri uyu mwaka hiyongereyemo serivisi zitangirwa kuri internet, kugenzura uburyo guverinoma zifata abaturage, uburyo bwo gusoresha n’ ibindi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages