Ayo mafaranga azanyuzwa mu kigo mpuzamahanga cy’ubushakashatsi ku mbuto n’ibidukikije (Icipe), mu rwego rwo kucyongerera ubushobozi bwo gucunga imbuto zabaye ikibazo mu karere n’ibura ry’ibinyampeka.
Ubuyobozi bwa Icipe, bwatangaje ko buteganya kuzayifashisha mu guteza imbere ubumenyi bushingiye ku miterere ya Afurika, mu buryo bwo guhangana na nkongwa idasanzwe.
Iki kigo n’abandi bafatanyabikorwa, kivuga ko cyatangije ibikorwa bitandukanye birimo kongera ubushobozi bwo gutanga amakuru no kwitegura hakiri kare guhangana na nkongwa n’ibindi.
Umuyobozi ushinze ubushakashatsi n’abafatanyabikorwa muri Icipe, Dr Sunday Ekesi, yavuze ko bazashyira imbaraga mu gucunga neza imbuto no gukoresha imiti yica udukoko “Kubera ko nkongwa idasanzwe yororoka nijoro kandi kuyitahura bibaho yamaze kwangiza ibimera.”
Nubwo byagaragaye ko hari imiti imwe itabasha guhangana n’iyi nkongwa, hari n’ubwo usanga idatanga umusaruro bitewe b’ubumenyi buke abahinzi bayifiteho cyangwa ubushobozi bwo kuyigura bigatuma bakoresha idashoboye guhangana nayo.
Ibyo ngo bigira ingaruka ku musaruro w’ibikomoka ku buhinzi bikanatiza umurindi ikwirakwira ry’iyo nkongwa, bityo ayo mafaranga akazifashishwa mu gukemura ibyo bibazo.
Nkongwa idasanzwe yagize ingaruka ku musaruro w’abahinzi, cyane cyane bo mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, wari usanzwe warashegeshwe n’izuba ryinshi.
Minisiteri y’ubuhinzi ya Kenya igaragaza ko nkongwa idasanzwe, ari naho yagaragaye bwa mbere umwaka ushize, yibasiye hegitari zisaga ibihumbi 250 zihinzeho amasaha, ibigori, umuceri n’ibindi. 11% by’izo hegitari zari zihinzeho ibigori.
Umwaka ushize u Rwanda rwahombye toni ibihumbi 100 biturutse kuri nkongwa idasanzwe yagaragaye mu gihugu ndetse harinzwe kwifashisha ingabo z’Igihugu mu kuyirwanya, zikoresha za kajugujugu mu gutera imiti.
Icyo gihe Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr. Gerardine Mukeshimana, yavuze ko bari biteze umusaruro w’ibigori ungana na toni ibihumbi 208 ariko kubera nkonga idasanzwe yibasiye ibigori babonye umusaruro ungana na toni ibihumbi 108.



















TANGA IGITEKEREZO