Icyo cyegeranyo cyagaragaje ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Leta y’u Rwanda yashoboye guhangana n’inzara ikabije yagaragaraga mu baturage.
Ni ikintu u Rwanda ruhuriyeho na Angola yavuye mu ntambara mu 2002 ndetse na Ethiopia yasoje intambara yarwanagamo na Eritrea mu 2000.
IFPRI ivuga ko mu myaka ya 1990, u Rwanda rwari rufite abantu benshi bafite indwara z’imirire mibi, abana bagwingiye n’abapfa bazize kubura ifunguro. Ariko ubu “ruratanga icyizere cy’uko n’ibindi bihugu bikirimo intambara, bizagera aho bikongera kwihaza mu biribwa.”
Hagati ya 1990 na 1994 abana 5.0% bari bananutse bikabije bitewe n’imirire mibi, mu 1998-2002 babaye 8.3%, hagati ya 2006 na 2010 bagera kuri 4.3%, naho hagati ya 2012 kugeza muri 2016 baragabanutse bagera kuri 2.2%.
Iki cyegeranyo kandi cyerekana ko kuva mu 1990 kugeza muri 2016 abana bagwingiye mu Rwanda bagabanutseho 18.9% naho abapfa bataragera ku myaka itanu bagabanutseho 12.4%.
Gusa iki cyegeranyo gishimangira ko u Rwanda rugifite byinshi byo gukora mu kurwanya inzara dore ko ruza ku mwanya wa 24 muri Afurika mu bihugu bitarangwamo inzara.
Mu mwaka ushize, ubwo Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Mukeshimana Geraldine, yari mu nama yiswe Compact 2025, yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bihaye ingamba yo guhashya inzara mu myaka mike iri imbere.
Ati “Ubu abantu bose bari muri gahunda zo kurwanya inzara n’imirire mibi bagomba gukorera hamwe, bityo tukamenya aho tugeze nyuma y’igihe runaka, bikadufasha kumenya niba birimo gukorwa neza cyangwa hakongerwamo imbaraga”.
Muri gahunda y’imyaka irindwi iri imbere, Leta y’u Rwanda iteganya gushyira mu bikorwa ingamba zo gukumira no kurwanya ubwoko bwose bw’imirire mibi butera bwaki no kugwingira.
Hakazanozwa ihuzabikorwa rya gahunda zo kurwanya imirire mibi, cyane cyane izikorerwa ku rwego rw’Umudugudu harimo no kwita ku isuku mu bana, iy’ibiribwa n’iyo mu ngo muri rusange.
Igihugu kandi kizakomeza gushyira mu bikorwa gahunda zo kwihaza mu biribwa mu buryo burambye. By’umwihariko, abana bahuye n’ibibazo bikomoka ku mirire mibi bazakomeza guhabwa ibiryo bikungahaye ku ntungamubiri. Bazakomeza kandi guhabwa amata muri gahunda y’inkongoro y’umwana.



















TANGA IGITEKEREZO