Leta y’u Rwanda yatangaje ko yifatanyije n’Isi yose, mu kababaro k’itabaruka ry’Umukambwe Nelson Madiba Mandela, watabarutse ku wa kane tariki ya 5 Ukuboza 2013.
Kubera iyo mpamvu, amabendera y’u Rwanda aho ari hose mu gihugu akaba yururukijwe kugeza muri ½, bigaragaza icyunamo, bikazageza ku wa 15 Ukuboza 2013 ubwo Mandela azaba ashyingurwa.
Mu rwego rwo kwifatanya n’abanyafurika y’Epfo mu muhango wo gusezera bwa nyuma ku mukambwe Mandela, Leta y’u Rwanda iraba ihagarariwe na Minisitiri w’Intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi. Minisitiri w’Intebe kandi araba ari kumwe n’Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, François Ngarambe, ndetse na Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Vincent Karega.



















TANGA IGITEKEREZO