Amashanyarazi ni kimwe mu bikorwaremezo bigera mu gace imirimo ihahangwa ikiyongera n’iterambere rikarushaho kwihuta.
Gusa uko Isi igenda irushaho guturwa, inganda ziyongera, ibikorwa bya muntu bikazamuka, ubushyuhe bwarushijeho kwiyongera.
U Rwanda ruri mu bice bidashyuha cyane ariko bitanakonja kuko no mu bihe by’imvura ubushyuhe bubarirwa muri dogere Celsius zirenga 10 kugeza kuri 26, na ho mu bihe by’Izuba zikabarirwa hagati ya dogere Celsius 27 na 30 mu Ntara y’Iburasirazuba.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Abimana Fidèle yabwiye Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC) ko u Rwanda rufite gahunda yo kubyaza imirasire y’izuba amashanyarazi angana na megawatt 200.
Abimana yabwiye IGIHE ko u Rwanda ruvamo Izuba ryabyara amashanyarazi, bityo ko hari gukorwa ibiganiro by’ibanze bizavamo inyigo y’uko ayo mashanyarazi yazajya akoreshwa.
Ati “Igikorwa ni inyigo [...] bisaba ko ubona aho ushyira za ‘panneaux solaires’, zizahuzwa gute n’amashanyarazi asanzwe. Iyo nyigo ni yo izatwereka ngo ese birakunda kubona megawatt 200?”
Yasobanuye ko “Ni inyigo igiye gukorwa ariko mu bigaragara ni uko izo megawatt 200 zishobora kuboneka. Ariko bihamywa n’inyigo, ni iyo ikubwira ngo uzashyira hano panneaux solaires, zizatanga amashanyarazi, hari izo bashyira hejuru y’amazi, hari izijya hejuru y’ubutaka, ibyo byose nibijya hamwe bizatwereka neza amashanyarazi twabona n’uko tuzayakoresha n’icyo bisaba kugira ngo bikunde.”
Abinama yirinze kwemeza niba ibikoresho bihindura imirasire y’izuba amashanyarazi (panneaux solaires) bizashyirwa mu Ntara y’Iburasirazuba nk’ahantu hava Izuba ryinshi.
Ati “Icyo twavuganye n’abakora inyigo ni uko bagomba kuturebera ha hantu hari ubutaka tudakoresha ikindi kintu, twumva ari bwo butaka twaheraho. Ha hantu hari ubutaka busanzwe buhingwa bukoreshwa twifuza ko twaburekera icyo bukoreshwa, ariko tuzi ko hano mu Rwanda hari ubutaka butera, hari imanga ziri aho, uwabona nk’aho byafasha kugira ngo tutabangamira ibindi bikorwa by’ubuhinzi, aho abantu baturiye n’ibindi nk’ibyo.”
Yavuze ko hari n’uburyo ibikoresho bihindura imirasire y’izuba byashyirwa no kuri Nyabarongo kuko “ni byo navugaga ko hari ikoranabuhanga rishyira hejuru y’amazi panneaux solaires ariko ibyo byose mbigarukeho ni ibintu tuzemeza neza ari uko inyigo imaze kuboneka.”
Yasobanuye ko ingano y’amashanyarazi igihugu gikeneye igenda yiyongera ari yo mpamvu haba hakenewe n’inganda ziyatunganya nyinshi.
Ati “Amashanyarazi uko uyakenera bigenda bihinduka umwaka ku wundi, twumva rero izo megawatt 200 tuzibonye twaba dushobora kuba twihagije tukagira n’ayo dusagurira n’abandi.”
U Rwanda rusanzwe rufite imishinga y’amashanyarazi migari irimo Nyabarongo II, Rusizi III, yose yitezweho gutanga amashanyarazi menshi ku gihugu.
Biteganyijwe ko inyigo y’ibanze ku mushinga w’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba izarangirana na 2025.
Ati “Twatangiye ibiganiro by’ibanze na Banki y’Isi ari yo izanadufasha kuyikora, mu Ukuboza (2025) tuzaba dufite raporo y’ibanze itwereka iby’ibanze byatwereka uko umushinga uzaba uteye. Umwaka utaha (2026) tuzaba dufite icyerekezo ku bijyanye no kubona amashanyarazi aturutse ku mirasire y’izuba.”
Politike y’urwego rw’ingufu yashyizwe hanze na Minisiteri y’Ibikorwaremezo muri Gashyantare 2025 igaragaza ko inganda zitunganya amashyanyarazi mu Rwanda zigeze ku bushobozi bwa megawatt 406,4.
Mu mashanyarazi ari mu muyoboro mugari harimo 49,6% aturuka ku ngufu zisazura, mu gihe akomoka ku mirasire y’izuba ari ku muyoboro mugari ari 1,3%.
Ibyavuye mu bushakashatsi ku mibereho rusange y’ingo, EICV7, bigaragaza ko ingo zifite amashanyarazi ari 72%, muri zo 22% zigacana akomoka ku mirasire y’izuba.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!