Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi (MIDIMAR) n’izindi nzego zitandukanye biri mu myitozo yo kwakira impunzi zakwinjira mu gihugu ari nyinshi, zihunze intambara cyangwa ibindi biza mu bihugu by’abaturanyi.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Mutarama2015, MIDIMAR, Polisi y’u Rwanda, Ishami ry’Umuryango Mpuzamahanga ryita ku mpunzi(UNHCR) n’izindi nzego zifite aho zahurira no gushakira imibereho myiza impunzi zakwinjira mu Rwanda, byatangiye kwitegura ngo niziza batazatungurwa.
Minisitiri w’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi, Mukantabana Séraphine, yagaragaje ko impamvu y’iyi myitegura ari uko hari ibimenyetso byerekana ko u Rwanda rwahungirwamo.
Yagize ati“U Rwanda ni igihugu gifite ibibazo by’ibiza byinshi, muri byo harimo n’uko abantu benshi bashobora kuba bakwisuka mu gihugu cyacu… u Rwanda rukikijwe n’ibihugu byinshi, bimwe ubona bikomeye, ibindi bifite ibibazo by’umutekano, ku buryo ubona igihe icyo ari cyo cyose abantu bashobora kuva mu gihugu runaka bahungira mu gihugu cyacu.”
Uretse intambara yakura mu byabo abaturage, Minisitiri Mukantabana yanagaragaje ko bashobora no guhunga ibiza nk’iruka ry’ibirunga.
CP Felix Namuhoranye uyoboye iyi myitozo yiswe ‘Twitegurire hamwe’, yavuze ko uyu mwitozo uhuje abantu 100, ukorwa abawitabiriye batozwa kwakira impunzi uko zaba zije zingana kwose.
Ati “Tuboherereza amakuru ko bibaye kandi bitabaye, tukaba dufite uburyo tureba uko bitwara mu gihe bamenye ko hari ikintu kibaye.”
Agaragaza ko niba hinjiye impunzi ibihumbi 50, inzego zibishinzwe zimenya uko zibakira.
Bakigera ku mupaka w’u Rwanda, mu kwakirwa impunzi hakaba hakwitabwa ku mibare yabo, igitumye bahunga, niba abahunze ari abarwanyi bakamburwa intwaro. Uretse ibyo abakiriwe bagezwaho ibituma babaho mu nkambi (ibyo kurya, kuvurwa n’ibindi).
Uhagarariye UNHCR, Azam Sober yavuze ko imyiteguro y’inzego zose ari ngombwa, kuko haramutse haje impunzi ari bwo zabona ubufasha bukwiye.
Azam yavuze ko iyi myiteguro UNHCR yayikoresheje hirya no hino ku isi, harenga 100.
MIDMAR itangaza ko kugeza ubu nta na rimwe iragorwa no kwakira impunzi zinjira mu gihugu ku bwinshi. Mu mpera z’umwaka wa 2013 n’intangiriro za 2014 rwabashije kwakira neza impunzi z’Abanyarwanda zirukanywe igihiriri muri Tanzania.



















TANGA IGITEKEREZO