U Rwanda rwohereje umutwe ugizwe n’abasirikare, abapolisi n’abasivile 206 bagiye mu myitozo y’ibihugu bigize akarere ka Afurika y’Iburasirazuba (Eastern African Standby Force). Imyitozo izaba ihuriweho n’abasirikare bagera 1250 bava mu bihugu 11 bigize aka karere.
Uyu munsi mbere yo kugenda bahawe impanuro n’umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Charles Kayonga. Igikorwa cyabereye mu kigo cya gisirikare i Kanombe. Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yabasabye kuzahagararira neza u Rwanda, bakora inshingano ibajyanye neza kandi bakazarangwa na Discipline.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Joseph Nzabamwita yasobanuye ko aba basirikare, abapolisi n’abasivili bazitoza ibijyanye no kubungabunga amahoro, kurwanya ibiza, kurwanya iterabwoba no kurwanya abateza umutekano muke mu nyanja.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Joseph Nzabamwita, yavuze ko ikigamijwe muri iyi myitozo ari ugutegura ingabo z’agace ka Afurika y’Iburasirazuba, gukora umutwe uzafatanya n’ibindi bice bigize Afurika, guhuriza hamwe imbaraga bagakora umutwe umwe uhora witeguye, wo gukumira amakimbirane no gutabara ahahungabanye umutekano. Uwo mutwe w’Ingabo wa Afurika yunze Ubumwe ukazatangira gukora mu mwaka wa 2015.
Iyi myitozo ya gisirikare yiswe "Mashariki Salaam 2013" izabera Jinja mu gihugu cya Uganda izamara ibyumweru 2, izarangira ku itariki 26 z’uku kwezi. Ni imyitozo ibaye ku nshuro ya kabiri nyuma y’andi mahugurwa yabereye Djibouti muri 2009.



















TANGA IGITEKEREZO