Rishimangira amabwiriza arebana n’ubuhumane n’imicungire y’imyanda. Rishyiraho kandi uburyo bwo gushimangira ubwirinzi bujyanye n’icukurwa rya gazi n’ibindi bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro hagamijwe kurinda ubuzima bw’abaturage no kugabanya iyangirika ry’ibidukikije.
Iri tegeko rishyiraho amabwiriza agenga imari igenewe guhangana n’ihinduka ry’ibihe ndetse n’Isoko ry’lgihugu rya karuboni; bigatuma ibikorwa bijyanye no kubungabunga ibidukikije no guhangana n’ihinduka ry’ibihe bikoreshwa mu kwihutisha iterambere ry’ubukungu.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibidukikije, REMA, giherutse gutangaza ko u Rwanda rumaze kwinjiza arenga miliyoni 1,5 $ [ni ukuvuga arenga miliyari 2,2 Frw] binyuze mu isoko rya carone, mu gihe iri soko ryanditse imishinga 29.
Binyuze mu isoko rya carbone, ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ari na byo bigira uruhare ruto mu kohereza mu kirere imyuka igihumanya, bigirana amasezerano n’ibikize bikishyura ikiguzi ku bikorwa bigamije kugabanya imyuka ihumanya bityo uwishyuye ntabe akibarwa nk’uhumanya ikirere ku rugero rw’ibyo yaguze.
Aha hakubiyemo imishinga yo gutera amashyamba, kuyabungabunga ntatemwe cyangwa kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima bishobora gukurura umwuka wa C02 woherezwaga mu kirere. Harimo kandi ibikorwa byose bibungabunga ibidukikije nko gukoresha ingufu zisubira.
Imishinga yemerewe kujya mu isoko rya Carbone igaragara muri gahunda igihugu cyatanze yo gushyira mu bikorwa amasezerano y’i Paris izwi nka NDC, ibarirwa mu byiciro by’ubukungu bitandukanye bifitanye isano no kugabanya imyuka ihumanya ikirere nk’ubuhinzi, amashyamba, ubwikorezi, ingufu no gucunga imyanda.
Igihugu cyashyizeho imirongo ngenderwaho y’uburyo ushaka kujya mu isoko rya Carbone abikora, na REMA nk’ikigo gifite ububasha bwo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’isoko rya Carbone mu gihugu.
Isoko rya carbone ni kimwe mu bisubizo bizana amafaranga mu rwego rw’ibidukikije, bizafasha u Rwanda kugera ku ntego zo kugabanya iyoherezwa ry’imyuka ihumanya ikirere ku rugero rwa 38% bitarenze 2030.
Biteganyijwe ko toni miliyoni 3,5 za carbone zizagabanyuka binyuze mu mishinga n’ingamba z’imbere mu gihugu mu gihe toni 4,5 za carbone zizagabanuka binyuze mu nkunga n’imishinga mpuzamahanga.
Ikigega cy’Ibidukikije n’Ihinduka ry’Ibihe…
Mu Itegeko rishyiraho Ikigega cy’lbidukikije n’lhinduka ry’lbihe mu Rwanda
Minisiteri y’lbidukikije yongereye inshingano z’lkigega cy’lbidukikije n’lhinduka ry’lbihe mu Rwanda hagamijwe guteza imbere ishoramari ryita ku bidukikije, kongera imari mu buryo burambye, no gushyigikira imishinga ijyanye no guhangana n’ihinduka ry’ibihe.
Ibishya birimo ni uko iki Kigega kizaba gishobora gukoresha uburyo bwinshi bwo gushaka amikoro no gutanga serivisi z’ubujyanama hagamijwe gushyigikira Gahunda y’lgihugu yo guteza imbere ubukungu bubungabunga ibidukikije.
Gukusanya ishoramari ry’abikorera. Biteganyijwe ko hazashyirwaho ishami ryihariye rishinzwe ishoramari hagamijwe kurushaho gutegura no gukusanya ishoramari ry’abikorera, kwihutisha uburyo bwo kubona imari yo gushyira mu bikorwa imishinga y’ishoramari yo kubungabunga ibidukikije no guhangana n’ihinduka ry’ibihe mu Gihugu hose.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!