00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda mu rugamba rwo guhangana n’abinjira mu mabanga y’abandi "Hackers"

Yanditswe na

Emmanuel Kanamugire

Kuya 4 May 2013 saa 01:30
Yasuwe :

Nyuma yo kubona ko ibyaha bikorwa hifashshijwe ikoranabuhanga (Cyber Crimes) bigenda byiyongera, Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB cyatangije ubukangurambaga bugamije kurinda umutekano w’ikoranabuhanga.
Ni muri urwo rwego RDB yateguye amahugurwa ku nzego zishinzwe umutekano, agamije kongera ubushobozi bwo gukumira no kurinda ibyo byaha.
Chief Supt. Elia Mberabagabo, Umuyobozi w’agateganyo w’ishami ry’ikoranabuhanga muri Polisi y’Igihugu, yatangaje ko ibyaha bikoresha (…)

Nyuma yo kubona ko ibyaha bikorwa hifashshijwe ikoranabuhanga (Cyber Crimes) bigenda byiyongera, Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB cyatangije ubukangurambaga bugamije kurinda umutekano w’ikoranabuhanga.

Ni muri urwo rwego RDB yateguye amahugurwa ku nzego zishinzwe umutekano, agamije kongera ubushobozi bwo gukumira no kurinda ibyo byaha.

Chief Supt. Elia Mberabagabo, Umuyobozi w’agateganyo w’ishami ry’ikoranabuhanga muri Polisi y’Igihugu, yatangaje ko ibyaha bikoresha ikoranabuhanga byiyongera buri munsi, ariko ibyinshi bishingiye bumenyi buke bw’ababikorerwa.

Chief Supt. Mberabagabo ati “Ibirego by’ibyaha twakira ni iby’abantu bibwa umubare w’ibanga (password) bakabiba amakuru y’ibanga, abandi bakabeshywa ko bagiye kohererezwa amafaranga, ariko bakagira ayo babanza kwishyura no kwibasira imbuga za internet.”

Yakomeje avuga ko ibi byaha mu Rwanda birimo kwiyongera ariko umubare ukiri munsi ya 100. Atanga urugero rw’umugore bibye amafaranga muri ubwo buryo, Polisi ikamufasha kubikurikirana akagaruzwa. Nyamara ibyaha byinshi biraba ababikorewe ntibamenye ko hari abashinzwe kubikurikirana, hakaba n’abatinya kubivuga.

Chief Supt Mberabagabo yagarutse no ku byaha bikorwa n’abahanga binjira mu mabanga y’abandi ku mbuga za internet (Hackers) maze avuga ko mu Rwanda bimaze kuba ubugira gatatu.

Agira ati “Bimaze kuba gatatu: Hari imbuga za internet zasibweho ibyari biriho, ababikoze bagashyiraho ibyo bashaka, bikozwe n’abantu batazwi, ariko bo hanze y’igihugu, n’inshuro ebyiri aho hakuweho ibyariho ntihagire ikindi bashyiraho.”

Umuyobozi ushinwe ikoranabuhanga muri RDB, Patrick Nyirishema ahamagarira abantu, ibigo bya Leta, abikorera bakoresha ikoranabuhanga mu bucuruzi, kumenya gucunga umutekano w’amabanga yabo.

Yagize ati “Nk’igihugu cyiyemeje kuba izingiro ry’ikoranabuhanga mu karere, turakora ibishoboka ngo dutegure ubwirinzi ku bitero bikorwa binyuze kuri internet, kuko tubona ko mu bihugu byateye imbere byo ku mugabane wa Amerika, u Burayi na Aziya bihagaragara cyane.”

Bimwe mu byo Abanyarwanda basabwa kujya babanza gutekerezaho ni ubutumwa bwa e-mail buvuga ikintu runaka, bugasaba ubwohererejwe kugira aho akanda ngo abone ibikurikiraho, bityo uko ugenda wemeza ibyo usabwe ukaba utanga uburenganzira ngo bazajye bagukurikirana igihe cyose uhererekanya amakuru n’abandi.

Hari n’abohererezwa ubutumwa n’abantu batazi babawirako bagiye guhabwa amafaranga menshi. Ibyo bakwiye kubyirinda kuko ari “impuhwe nk’iza Bihehe”, nk’uko Nyirishema yabitangaje.

Hirya no hino mu bihugu bikize byanateye imbere mu ikoranabuhanga, ibitero byo kuri internet bisigaye bikoreshwa nk’intwaro y’intambara. Polisi y’igihugu mu nshingano zayo zo kurinda umutekano mu gihugu, irateganya amahugurwa y’abapolisi bagera kuri 60 bakira ibirego by’ibyaha bishingiye ku ikoranabuhanga, kuva tariki ya 6 kugeza ku ya 11 Gicurasi uyu mwaka.

Abashinzwe umutekano bahugurwa na RDB ku buryo bwo gukumira no kurwanya ibyaha byo kuri internet

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages