Minisitiri Musafiri yabigarutseho kuwa Gatatu tariki 03 Ukwakira, ubwo Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Peter Fahrenholtz yakiraga abadipolomate bahagarariye ibihugu bitandukanye mu Rwanda, hizihizwa isabukuru y’imyaka 25 u Budage bumaze bwishyize hamwe.
Kuwa 3 Ukwakira 1990, nibwo u Budage bw’ u Burengerazuba bwari buyobowe n’aba Capitaliste bwiyunze n’u Budage bw’u Burasirazuba bwari buyobowe n’aba Communiste, bikora u Budage bwa none.
Mbere ho amezi icyenda, urukuta rwa Berlin rwatandukanyaga ibyo bice byombi rwasenywe mu Gushyingo 1989, biba intangiriro yo kwihuza.
Urwo rukuta rwa Berlin rwubatswe ubwo Abadage bo mu Burasirazuba bagaragazaga ko batishimiye ubuyobozi bw’aba “Communiste”, batangira kwimukira mu Burengerazuba, ku buryo hagati ya 1949 na 1961 abagera kuri miliyoni 2.5 bari bamaze kwerekeza mu Budage bw’uburengerazuba.
Kugeza muri Kanama 1961, abagera ku 2000 bavaga mu Burasirazuba berekeza mu Burengerazuba buri munsi, kandi abahungaga bari abakozi b’abahanga n’abandi banyabwenge, bigira ingaruka ikomeye ku Budage bw’ u Burasirazuba.
Nikita Khrushchev wari umuyobozi w’aba-soviet bayoboraga igice cy’u Burasirazuba muri “Communisme”, yaje kubakisha urukuta rurerure hagati y’ u Budage bwombi, rungana n’ibilometero 106 z’ubutambike, na metero 3.60 z’uburebure ku buryo nta washoboraga kurwurira.
The New Times ivuga ko Minisitiri w’uburezi, Dr Papias Malimba Musafiri, ari na we wari uhagarariye Guverinoma y’u Rwanda mu kwizihiza ihuzwa ry’u Budage bwose, yagaragaje ihuriro ry’amateka y’ibihugu byombi.
Yakomeje agira ati “Nk’uko Abadage bageze ku bumwe n’ubwigenge mu Kwakira 1990, urugamba rwari rwatangiye mu Rwanda, nyuma y’imyaka ine y’urugamba, ubumwe n’ubwigenge bw’igihugu buragaruka.”
Minisitiri Musafiri yavuze ko ubwigenge n’ubundi bwisanzure buhari kuri ubu byabonetse ku cyuya ibi bihugu byombi byiyushye.
Yakomeje agira ati “Amateka y’ibihugu byacu bibiri afite ikintu ahuriyeho, twarahagurutse duhitamo neza, ubumwe n’ubwigenge.”
Kuwa Mbere Ukwakira 1990, mbere y’iminsi ibiri ku bwiyunge bw’u Budage, ni bwo ingabo za RPA, (Rwanda Patriotic Army), zatangije urugamba rwo kubohora u Rwanda, mu misozi ya Mirama ku mupaka w’u Rwanda na Uganda.
Nyuma y’imyaka 25, u Budage buri ku isonga mu bukungu bw’ i Burayi nyuma yo kurangiza ibihano bwahawe kubera uruhare rwagize mu ntambara ya kabiri y’Isi.
U Rwanda na rwo nyuma y’imyaka 21 yo kwibohora, rufatwa nk’icyitegererezo mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara mu kurenga amakimbirane rukinjira mu bukungu bwihuse no guhangana n’ubukene.
Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda Peter Fahrenholtz yagize ati “Turashimira cyane abantu b’umutima bakuyeho urwo rukuta n’umubambiko w’icyuma w’intambara y’ubutita, bagamije ubwigenge n’umurava w’abaturage.”
U Budage bukomeje kuba umufatanyabikorwa ukomeye mu iterambere ry’u Rwanda.
Muri Gashyantare uyu mwaka, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Budage yasuye u Rwanda ari kumwe n’itsinda ry’abantu 80, baganira n’u Rwanda ku bucuruzi n’amahirwe yo gushoramo imari.
Mu mwaka ushize, u Budage bwahaye u Rwanda miliyoni 70 z’Amayero, azakoreshwa mu bikorwa by’iterambere mu myaka itatu.
Ambasaderi Fahrenholtz yavuze ko icyo gihugu cye kizakomeza gufasha guverinoma y’u Rwanda, imiryango itegamiye kuri Leta n’abacuruzi, ngo intego zinyuranye u Rwanda rwihaye zigerweho n’ Isi yose muri rusange.



















TANGA IGITEKEREZO