00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda n’u Bufaransa byashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga bufasha mu kurwanya Coronavirus

Yanditswe na Habimana James
Kuya 12 June 2020 saa 05:24
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima mu Rwanda, RBC, cyasinyanye amasezerano na Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda, agamije gushyira ikoranabuhanga muri telefoni zigezweho, Smartphones z’abajyanama b’ubuzima bagera kuri 400 bo mu turere 400, rizabafasha mu guhangana na Coronavirus.

Ni igikorwa cyakozwe hagati ya Chargés d’Affaire wa Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda, Jérémie Blin n’Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr Sabin Nsanzimana.

Ubu buryo bw’ikoranabuhanga bwakozwe n’Ikigo Institut Pasteur na AP-HP (Assistance publique – Hôpitaux de Paris) cyo mu Bufaransa, butuma hamenyekana ku buryo bwagutse kandi bwihuse abafite iki cyorezo cyane cyane mu bice by’icyaro.

Ubwo buryo kandi buzatuma harushaho kugenzurwa icyorezo cya Coronavirus, kwita ku barwayi bahuye nacyo no kurushaho guhuza abaturage n’inzego z’ubuvuzi.

Ubu bufatanye bugaragaza ko gukoresha ikoranabuhanga ari naryo rigezweho mu Rwanda, bizaba akarusho mu ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba y’igihugu yo kurwanya icyorezo cya COVID-19.

Buzakorwa hagati ya RBC ndetse n’Ikigo cy’Ubushakashatsi mu by’Ubuvuzi cya Nancy (Centre d’investigation clinique de Nancy).

Amasezerano hagati y’impande zombi agaragaza ko uyu mushinga uzatwara 223 077 789 Frw, igice kimwe kizatangwa n’Urwego rw’u Bufaransa rushinzwe ubushakashatsi kuri Sida na hepatite, aho ruzatanga 126 783 000 Frw, naho Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda itange 94 010 152 Frw.
Uzageragerezwa mu turere tubiri tw’Umujyi wa Kigali, muri Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba na Nyamasheke mu Burengerazuba.

Uzamara amezi atatu nyuma habeho ubushakashatsi buyobowe n’Ishami ry’Ubushakashatsi mu by’Ubuvuzi rya RBC, rifatanyije na Institut Pasteur ndetse na Centre d’Investigation Clinique de Nancy yo mu Bufaransa.

Izi mpande zombi zivuga ko uwo mushinga ushobora kuzakwizwa mu gihugu hose, mu gihe RBC na Minisiteri y’Ubuzima baramutse bemeje ko utanga ibisubizo bifatika.

Kugeza ubu u Rwanda rufite abanduye 494, hamaze gupfa abantu babiri ariko hamaze gukira abandi 313.

Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr Sabin Nsanzimana na Chargés d'Affaire wa Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda, Jérémie Blin, nyuma yo gusinya aya masezerano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .