00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda n’u Buhinde batashye ikigo kimenyereza abashaka kuba abanyamwuga

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 16 January 2015 saa 07:55
Yasuwe :

Leta y’u Rwanda n’u Buhinde batashye ikigo gifasha abashaka kwimenyereza kuba abanyamwuga, kizafasha Abanyarwanda kwiteza imbere.
Iki kigo (Vocational Training and Incubation Center) cyatashywe ku wa gatanu tariki ya 16 Mutarama 2015, kigizwe n’inzu y’amagorofa atatu yubatswe na Leta y’u Rwanda mu gihe leta y’u Buhinde yashyizemo imashini zitandukanye.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro Albert Nsengiyumva yavuze ko leta y’u (…)

Leta y’u Rwanda n’u Buhinde batashye ikigo gifasha abashaka kwimenyereza kuba abanyamwuga, kizafasha Abanyarwanda kwiteza imbere.

Iki kigo (Vocational Training and Incubation Center) cyatashywe ku wa gatanu tariki ya 16 Mutarama 2015, kigizwe n’inzu y’amagorofa atatu yubatswe na Leta y’u Rwanda mu gihe leta y’u Buhinde yashyizemo imashini zitandukanye.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro Albert Nsengiyumva yavuze ko leta y’u Rwanda ikomeje gushaka uburyo ibyigishwa mu mashuri bijyana n’ibishakwa ku isoko ry’umurimo.

Ni muri urwo rwego ibikorerwa muri iki kigo bizajya binafasha mu nganda ziciriritse.

Ati “Ibikorwamo bifasha mu nganda ziciritse, aho usanga ari ibintu twatumizaga mu mahanga kandi ari ibintu twashoboraga gukorera mu gihugu.”

Yakomeje avuga ko iki kigo kizajya gitanga ubumenyi bukenewe, abantu bazajya bagana iki kigo bakihugura kandi bakanafashwa kwihangira imirimo.

Mu bikoresho, imashini ziri muri iki kigo ngo ni iz’Ikoranabuhanga ricirirtse, leta y’u Rwanda izashaka uko yarikwirakwiza hirya no hino mu Rwanda.

Jerome Gasana, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’ubumenyingiro (WDA), yavuze ko iki kigo gifite ubushobozi bwo kwakira abimenyereza bagera kuri 300, bazajya bigishwa bagakora mu byiciro.

Yavuze ko hazajya hunganirwa abantu bongererwa ubushobozi n’ibitekerezo banafashwe gushaka amasoko.

Ku batakaga ko imishinga itakorwaga neza, yanigwa bakabura ubushobozi bwo kuyishyira mu bikorwa, Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda igiye gufasha abahaboneye ubumenyi kwegerezwa za banki bagahabwa inguzanyo.

Karlaj Mishra Minisitiri mu Buhinde ushinzwe ibigo bito n’ibiciriritse

Minisitiri mu Buhinde ushinzwe ibigo bito n’ibiciriritse Karlaj Mishra yavuze ko bazakomeza gufasha u Rwanda ngo rutere imbere.

Yavuze ko mu Buhinde ibigo nk’ibi byatumye igihugu gitera imbere mu buryo burambye, maze asaba abagize aya mahirwe kwita ku bumenyi no gukomeza mu murongo ugamije iterambere.

Igihugu cy’u Buhinde gifite gahunda y’uko ibigo nk’ibi byakubakwa mu bihugu nk’u Burundi, Tanzania na Ethiopia mu rwego rwo gukomeza guteza Afurika imbere.

Zimwe mu mashini ziciriritse ziri muri izo nyubako

Muri iki kigo harimo imashini zidoda bigezweho, izibumba ibikombe (amatasi), ibisuguti, imitobe y’imbuto kandi zose ziciriritse zikorwa n’abahinde.

Uretse gutanga izi mashini, u Buhinde bwanohereje n’abarimu baza kwigisha abo mu Rwanda kuzikoresha n’ubundi bumenyi butandukanye, byose bikaba byaratwaye amafaranga asaga miliyoni eshanu z’amadolari.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages