00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda n’u Burundi biracyashakisha icyihishe inyuma y’imirambo yasanzwe muri Rweru

Yanditswe na

Herve Ugirumukunda

Kuya 18 September 2014 saa 07:40
Yasuwe :

Ibiro bya Perezida w’u Burundi byatangaje ko u Rwanda n’u Burundi bikomeje iperereza ku nkomoko y’imirambo imaze iminsi ireremba ku nkombe z’Ikiyaga cya Rweru ku mupaka w’ibihugu byombi.
Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch (HRW) n’indi miryango itegamiye kuri leta byahamagariye ibi bihugu guha agaciro iperereza ku nkomoko y’iyi mirambo.
Mu kiganiro na RFI, ushinzwe itumanaho mu biro bya Perezida w’u Burundi, Willy Nyamitwe yemeza ko iperereza riri gukorwa na (…)

Ibiro bya Perezida w’u Burundi byatangaje ko u Rwanda n’u Burundi bikomeje iperereza ku nkomoko y’imirambo imaze iminsi ireremba ku nkombe z’Ikiyaga cya Rweru ku mupaka w’ibihugu byombi.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch (HRW) n’indi miryango itegamiye kuri leta byahamagariye ibi bihugu guha agaciro iperereza ku nkomoko y’iyi mirambo.

Mu kiganiro na RFI, ushinzwe itumanaho mu biro bya Perezida w’u Burundi, Willy Nyamitwe yemeza ko iperereza riri gukorwa na Polisi y’u Rwanda n’iy’ u Burundi rikomeje kandi rihabwa agaciro gakomeye mu bihugu byombi.

Ati “Nta wavuga ko twahagaritse ibikorwa by’iperereza ku nkomoko y’iriya mirambo, ubutegetsi bw’u Rwanda n’u Burundi burajwe ishinga no kumenya icyabaye.”

Imirimo y'abaturage irakomeje mu kiyaga cya Rweru

Nyamitwe avuga ko ibi bihugu bihangayikishijwe n’iyi mirambo kuko ishobora kuba ari iya bamwe mu babituye.

Human Rights Watch n’indi miryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko yatangajwe no kubona iyi mirambo yarahise ishyingurwa hatamenyekanye imyirondoro ya ba nyirayo. U Burundi bwo buvuga ko byari ngombwa ko iyi mirambo ihita ishyingurwa ku mpamvu zo kubungabunga ubuzima bw’abaturiye ikiyaga.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubugenzacyaha muri Polisi y’Igihugu, ACP Theos Badege, yabwiye IGIHE ko nubwo iperereza rigikomeje, ibyakozwe bigaragaza ko abapfuye atari abo ku ruhande rw’u Rwanda kuko nta muntu n’umwe uhaturiye watatse ko umuntu we yaburiwe irengero.

Ubuyobozi bw’u Burundi bwemeza ko umubano w’u Rwanda n’u Burundi ugihagaze neza akaba ari nayo mpamvu ibi bihugu bikomeje gufatanya mu iperereza.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages