00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda n’u Bushinwa byemeranyije kudasoresha kabiri abashoramari babikomokamo

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 7 December 2021 saa 07:00
Yasuwe :

Leta y’u Rwanda n’u Bushinwa byashyize umukono ku masezerano agamije kudasoresha kabiri abashoramari b’Abanyarwanda bakorera mu Bushinwa n’Aba-Abashinwa bakorera mu Rwagasabo.

Aya masezerano yasinywe azatuma umushoramari w’Umushinwa ukorera mu Rwanda adasoreshwa mu gihugu ari gukoreramo ngo anasoreshwe n’igihugu akomokamo, ahubwo azajya asora mu gihugu kimwe, cyane cyane icyo akoreramo. Ibi ni nako bizagenda no ku Banyarwanda bakorera mu Bushinwa.

Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Ukuboza 2021. Uruhande rw’u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, mu gihe u Bushinwa bwari buhagarariwe na Ambasaderi wabwo mu Rwanda, Rao Hongwei.

Minisitiri Dr Uzziel Ndagijimana yavuze ko aya masezerano azatuma Abashinwa bashora imari mu Rwanda biyongera bitewe n’uko bazaba batagisoreshwa kabiri.

Ati “U Bushinwa ni igihugu kinini, ni igihugu gifite isoko rinini rya mbere ku Isi. Kugirana amasezerano nabo tubifitemo inyungu ikomeye cyane kubera ko azatuma ibigo n’abashoramari bo mu Bushinwa baza gukorera mu Rwanda kubera ko muzi ko bakoreraga hano tukabasoresha bagera iwabo nabwo bagasora.”

Uretse ibijyanye n’aya masezerano, u Rwanda n’u Bushinwa byanemeranyije ko bizajya bihanahana amakuru hagamijwe gukumira inyerezwa ry’imisoro.

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Rao Hongwei, yijeje ko nyuma yo gusinya aya masezerano umubare w’Abashinwa bashora imari mu Rwanda uzazamuka. Ibi ngo abishingira no kukuba ariko byagenze mu bindi bihugu bagiye basinyana amasezerano nk’aya.

Ati “U Rwanda ni igihugu cya 126 gisinyanye amasezerano nk’aya n’u Bushinwa, andi 125 twayasinyanye n’ibindi bihugu. Aya masezerano yose yateje imbere umubano w’u Bushinwa n’ibyo bihugu bindi. Ndizera ko gusinya aya masezerano azateza imbere ishoramari ku mpande zombi.”

U Rwanda rumaze gusinyana amasezerano nk’aya n’ibihugu 15, gusa Minisitiri Ndagijimana yavuze ko bari kugirana ibiganiro n’ibindi bihugu ku buryo mu minsi mike ruzaba rumaze gusinyana n’ibigera kuri 45.

Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana aganira na Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda, Rao Hongwei
Leta y’u Rwanda n’u Bushinwa byashyize umukono ku masezerano agamije kudasoresha kabiri abashoramari b’Abanyarwanda bakorera mu Bushinwa n’Aba-Abashinwa bakorera mu Rwanda
Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda, Rao Hongwei ashyira umukono kuri aya masezerano
Minisitiri Ndagijimana Uzziel yavuze ko aya masezerano azarushaho kureshya abashoramari b'Abashinwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages