Ubwo hasozwaga amahugurwa ku buhinzi no kongerera agaciro umusaruro w’ibihingwa mu Rwanda, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB), Patrick Karangwa yavuze ko basinyanye amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Aya masezerano agamije gusangira ubunararibonye, ubumenyi n’ikoranabuhanga ryo kongera ubwiza bw’imbuto zihingwa, kongerera agaciro umusaruro ndetse n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu guhangana n’iyangirika ry’umusaruro.
Yavuze ko bakeneye kugabanya ingano y’umusaruro wangirika, bikava kuri 16% nk’uko byagaragaye mu bushakashatsi bw’umwaka ushize, bikagera kuri 5% mu mwaka wa 2024.
Muri iki cyumweru, impunguke mu by’ubuhinzi zo mu Bushinwa, zahuguye abanyarwanda mu buhinzi bw’imyumbati, ibitoki, Ibihumyo, ibigori, umuceri ndetse n’uburyo bw’ikoranabuhanga mu kubicunga neza.
Mu bushashakashatsi bwakozwe na RAB na Kaminuza y’u Rwanda, bwagaragaje ko hari ibitoki byinshi byangirika mu gihe cyo kubivana mu mirima bigezwa ku isoko, buri mwaka kandi hakaba hatakara hagati ya miliyoni 35 na 47 z’amadorali kubera kubisarura nabi, kwangirika mu gihe birimo kujyanwa, indwara zibyangiza mu gihe cy’ihinga, no kutagira ahantu hagezweho ho kubihunika.
Karangwa yagize ati “U Bushinwa bufite ikoranabuhanga ryiza, ubu twamaze gusinyana amasezerano yo kuzana iryo koranabuhanga hano, bafite amoko atandukanye y’ibihingwa, ndetse ikoranabuhanga ryabo rishobora gukoreshwa hano mu Rwanda, banateye imbere mu kuhira ibihingwa, natwe mu Rwanda turashaka kuva kuri hegitari 52,000 zuhirwa, tukagera kuri hegitari 100,000 , dukeneye ubwo bufatanye .”
Yanavuze ko ubu bufatanye bwari bukenewe, kuko u Bushinwa buri ku mwanya wa gatandatu mu guhinga ingano, nk’uko The New Times kibivuga.
Yakomeje agira ati “Impuguke zabo zikomeza kuza mu Rwanda tugakorana ubushakashatsi, kugira ngo hashakwe ibisubizo mu bijyanye n’ubuhinzi, mu bibazo bikigaragara mu isarura, imiti y’ibihingwa n’ifumbire, amoko y’ibihingwa ndetse no guhinga mu buryo bugezweho.”
Dr Liu Guodao wari uhagarariye u Bushinwa, yavuze ko aya mahugurwa ari muri bimwe muri ubu bufatanye mu by’ikoranabuhanga, hakaba kandi hanarimo gukorana ubushakashatsi ku mihindagurikire y’ibihe hagati y’Intara ya Hainan yo mu Bushinwa n’u Rwanda.
Alphonse Munyaneza umuhinzi wo mu karere ka Ngororero, yavuze ko yabonye ubumenyi bwo guhinga ibitoki, uko yakongerera agaciro imyumbati n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO