00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda n’u Bushinwa mu bufatanye buteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 12 October 2026 saa 11:31
Yasuwe :

U Rwanda n’u Bushinwa byasinye amasezerano y’ubufatanye agamije imikoranire mu iterambere ry’ubwikorezi bwo mu kirere, by’umwihariko ku bijyanye no kwemeza ubuziranenge bw’indege hagamijwe kunoza umutekano n’imigendere y’indege ya gisivile (airworthiness certification).

Aya masezerano yasinywe hagati y’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe indege za Gisivili (Rwanda Civil Aviation Authority) n’Ikigo cy’u Bushinwa gishinzwe Indege za Gisivili (Civil Administration of China).

Aya masezerano azongera ubufatanye mu bya tekiniki, hongerwa ubushobozi bw’inzego z’Ibihugu byombi mu gukurikirana no kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza y’indege za gisivile.

Mu bindi azagiramo uruhare harimo koroshya imikoranire mu kwemeza ubuziranenge n’ubugenzuzi bw’ibikoresho by’ibyangombwa by’indege za gisivile.

Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Col Claudien Bizimungu, yavuze ko bagiranye aya masezerano n’u Bushinwa mu rwego rwo gushimangira ubushake bw’u Rwanda bwo kurushaho guteza imbere ubufatanye n’iki gihugu mu rwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere.

Ati “Uyu munsi, ntiturimo gusinya inyandiko gusa, ahubwo turimo gukomeza ubucuti hagati y’Ibihugu byacu byombi no gushora imbaraga mu kugira ikirere kirushaho kugira umutekano ku bagenzi bose bagenda mu ndege zacu.”

U Rwanda ruri mu bihugu bya Afurika bikorana bya hafi n’u Bushinwa haba mu bucuruzi, ishoramari n’imigenderanire hagati y’abaturage b’ibihugu byombi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, aheruka gutangaza ko u Rwanda rwifuza ko umubano warwo n’u Bushinwa uva mu cyiciro cy’ubufatanye busanzwe bushingiye ku bucuruzi n’ibikorwaremezo, ukagera ku ishoramari mu nganda, kongerera umusaruro agaciro ndetse no guteza imbere ikoranabuhanga.

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko mu mezi agize igihembwe cya kabiri cya 2026, agaciro k’ubucuruzi bw’u Rwanda n’u Bushinwa kageze kuri miliyoni 558,27 z’Amadolari ya Amerika (miliyari 825 Frw).

U Rwanda rwatumije mu Bushinwa ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 415,89 z’Amadolari, mu gihe ibyoherejwe n’u Rwanda ku isoko ry’u Bushinwa byageze kuri miliyoni 142,38 z’Amadolari.

U Rwanda n'u Bushinwa byasinye amasezerano yo guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere
Imikoranire hagati y'u Rwanda n'u Bushinwa ikomeje gufata indi ntera bitewe n'amasezerano bakomeza gusinyana y'iterambere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages