00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda n’u Buyapani muri gahunda yo kwigira ku mateka bihuriyeho

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 1 August 2014 saa 10:14
Yasuwe :

Kubura abantu benshi mu gihe gito, kwangirika kw’ibikorwa remezo, ibibazo by’ubupfubyi no gupfakara kwa benshi ndetse no kongera kwiyubaka mu nzego zose z’igihugu ni bimwe muri byinshi u Rwanda ruhuriyeho n’u Buyapani.
Bitewe n’uko u Rwanda rwanyuze muri jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’u Buyapani bukaba bwarateweho ibisasu by’uburozi (atomic bombs) ahitwa Hiroshima na Nagasaki umubare w’abahitanwe nabyo mu bihugu byombi ntaho uhuriye ariko byose byabaye mu gihe gito.
Mu kiganiro (…)

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umuryango Mpuzamahanga w’Abayapani ushinzwe imikoranire (Japan International Cooperation Agency) basobanuye ko hari ibyo Abanyarwanda n’Abayapani bazaganira mu imurikabikorwa rizatangira tariki ya 6 kugeza tariki ya 15 Kanama 2014 kuri Petit Stade i Remera.

U Rwanda n'u Buyapani bisangiye amateka

Iryo murikabikorwa rifite insanganyamatsiko igira iti "Reka Twigire ku Mateka Yacu” (Let Us Learn From Our History).

Umuyobozi wa JICA mu Rwanda Takahiro Moriya yagize ati "ibyo twigira ku bihugu byombi ni ingaruka z’intambara ndetse na jenoside kuko kuganira ku mahoro ari byo byatuma amateka mabi atongera kugaruka haba ibisasu by’ubumara cyangwa jenoside yakorewe Abatutsi”.

Kambenga Marie Louise, Umunyarwandakazi uba mu Buyapani avuga ko n’ubwo hari amateka u Rwanda n’u Buyapani bihuje yo kubasha kurenga ibibi bakiyubaka ngo ariko kuba u Rwanda rufite abagore benshi mu nzego zifata ibyemezo ari umwihariko warwo kandi yumva bimuteye ishema cyane ryo kuba Umunyarwanda.

Ibikorwa u Rwanda rwagezeho nyuma y’imyaka 20 jenoside ibaye birivugira nk’ikimenyetso cyo kwiyubaka nk’uko Kambenga abitangaza ngo we abirebera cyane mu burezi ngo ariko no mu zindi nzego ukwiyubaka kuraboneka cyane.

Avuga ko buri mwaka we n’abatuye Hiroshima na Nagasaki bibuka Abanyarwanda kandi ko n’igihe cyo kwibuka abahitanywe n’ibyo bisasu by’uburozi nawe ajyana nabo kuko yumva akababaro kabo.

Nk’uruhare rwe mu kubaka u Rwanda ubu Kambenga n’abandi bakorerabushake bo muri JICA bafite ishuri bubatse mu Rwanda ryitwa "Umuco Mwiza" kandi baritera inkunga.

Mu imurikabikorwa hazaberamo gusobanura ingaruka z’intambara n’ibisasu by’ubumara, hazaganirwa ibiganiro by’amahoro ndetse hazanagaragazwa uburyo buri gihugu cyabashije kwiyubaka nyuma y’amateka mabi cyanyuzemo.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages