Yashyizweho umukono ku wa 26 Gashyantare na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu muri Angola, Angelo de Barros Veiga Tavares n’uw’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, Busingye Johnston.
Minisitiri Busingye n’itsinda ry’abayobozi mu nzego z’Ubutabera bari bagiriye uruzinduko i Luanda muri Angola ku wa 24-27 Gashyantare rugamije gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi.
Aya masezerano akubiyemo uburyo bwo gukumira, kurwanya ibyaha no kubahiriza amategeko mu buryo budakandamiza uburenganzira no kwishyira ukizana kwa muntu.
Ateganya uburyo bwo guhanahana amakuru no kungurana ubumenyi bigamije gukumira ibyaha birimo ibibangamira ubuzima, uburenganzira n’ubudahangarwa bya muntu, iby’iterabwoba, ruswa n’ibyambukiranya imipaka.
Ateganya kandi ubufatanye mu gukumira ikorwa ry’ibikoresho bitemewe, ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu, ibyaha bimunga ubukungu nko kwemera ko ibintu bitemewe mu gihugu kimwe byemerwa mu kindi.
Anakubiyemo ko ibihugu byombi bifatanya mu gukumira ikorwa n’ikoreshwa ry’amafaranga n’inyandiko mpimbano, gukumira ibyaha byifashisha ikoranabuhanga, kutabangamira imico yabyo, gukumira ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro n’imyamaswa mu buryo butemewe.
Ibihugu byombi kandi byemeranyije gufatanya mu guta muri yombi abakekwaho ibyaha mu buryo bwemewe n’amategeko, gukumira ibyaha byibasira umutungo w’abaturage babyo, ibyaha by’urukozasoni n’ibindi.
Impande zombi zemeranyije guhanahana ubufasha mu guhugurana gukoresha ibikoresho byifashishwa mu kubungabunga umutekano w’abantu, uwo mu muhanda, kurinda abaturage no gukumita inkongi, guhanahana inzobere, uburyo bwo kugenza ibyaha, gucunga imfungwa n’ibindi.
Aya masezerano azamara imyaka itanu ariko ku bwumvikane bw’impande zombi ashobora kongerwa.



















TANGA IGITEKEREZO