00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda na Bénin byakuyeho gusoresha kabiri

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 7 August 2023 saa 09:12
Yasuwe :

Muri Mata 2023 nibwo Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yagiriye uruzinduko muri Bénin aho ibihugu byombi byasinye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo n’urw’umutekano, guteza imbere ubucuruzi n’ibindi.

Umusaruro w’uruzinduko rwa Perezida Kagame ukomeje kugaragarira mu nzego zitandukanye uhereye ku mibanire myiza n’ibihugu byombi ndetse n’imikoranire myiza.

Ubu ku buryo budasubirwaho, ibihugu byombi byemeranyijwe gukuraho gusoresha kabiri ku birebana n’imisoro ku musaruroro.

Ibi byashimangiwe n’igazeti ya Leta yasohotse ku wa 2 Kanama 2023, igaragaza itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano hagati ya Guverinoma ya Repubulika y’u Rwanda na Guverinoma ya Repubulika ya Bénin yo kuvanaho gusoresha kabiri ku byerekeye imisoro ku musaruro n’ikumira ry’inyerezwa ry’umusoro no kutishyura umusoro, yashyiriweho umukono i Cotonou muri Bénin, ku wa 15 Mata 2023.

Ni amasezerano impande zombi zivuga ko agamije kuvugurura no guteza imbere imikoranire mu rwego rw’ubukungu ku bihugu byombi ndetse n’abaturage babyo bakazabyungukiramo.

Aya masezerano agizwe n’ingingo 31 zigamije guteza imbere ubucuruzi n’ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi, aho abaturage babyo barebwa cyane n’aya masezerano kimwe n’ibigo bikorera muri ibyo bihugu.

Biteganyijwe ko kandi azakurikizwa ku misoro ku nyungu zashyizweho mu izina ry’igihugu cyagiranye amasezerano, imitwe ya politiki cyangwa ubuyobozi bw’ibanze ndetse n’uburyo ubwo ari bwo bwose bwo gukusanya.

Ayo masezerano kandi areba imisoro ku musaruro wose cyangwa ku bintu byinjiza, harimo imisoro ku nyungu ziva ku mutungo wimukanwa cyangwa utimukanwa, imisoro ku mubare rusange w’imishahara cyangwa ubundi bwoko bwose bwishyurwa n’amasosiyete ndetse n’imisoro ku nyungu z’ishoramari.

Ingingo ya munani yerekana ko mu birebana n’ubwikorezi indege cyangwa amato na kontineri bizajya bisorera rimwe mu gihugu runaka.

Kugeza ubu muri Bénin habarizwa Abanyarwanda 200 mu nzego zitandukanye z’ubuzima bw’iki gihugu aho harimo n’abahawe imyanya ikomeye mu buyobozi.

Nka Nyamulinda Pascal wayoboye Umujyi wa Kigali n’Ikigo gishinzwe indangamuntu mu Rwanda (NIDA) yashyizwe ku buyobozi bukuru bw’Ikigo gishizwe Indangamuntu (ANIP) naho Richard Dada ari mu gishinzwe ubwikorezi bwo ku butaka.

Perezida Kagame na mugenzi we wa Bénin ubwo bagaragazaga inyungu ziri mu gukorana ku ngingo zinyuranye muri Mata 2023

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages