Uyu muryango ufitanye imikoranire n’Umugabane wa Afurika muri rusange ndetse n’u Rwanda by’umwihariko mu bijyanye no guteza imbere uburezi, ubuhinzi, ibidukikije, ubuzima, imiyoborere, ubutabera, ubukungu n’ibindi.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe igenamigambi, Dr Uwera Claudine, yabwiye itangazamakuru ko ibi biganiro byibanze ku kurebera hamwe intambwe yatewe mu mubano u Rwanda rusanzwe rufitanye n’Umurynago w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi n’amahirwe yo gukomeza kuwagura.
Ati “Twarebye ibikorwa twatangiranye aho bigeze ndetse n’amahirwe ari imbere yo gukomeza uwo mubano hagati yacu. Hari gahunda tuba twaraganiriye hamwe ubu ari na yo turimo gukoraho cyane.”
“Ubu turimo turareba ibikorwa biri mu buhinzi nk’urwego rw’ingenzi cyane, tureba uko bwanozwa ku buryo bushobora guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ndetse n’ibiza. Turimo turashyiramo imbaraga cyane ndetse twabiganiriyeho ko amikoro dufite agomba kwiyongera cyane kugira ngo umusaruro twiteze tuzawubone.”
Urundi rwego impande zombi zifitanyemo imikoranire ni urw’ingufu ku bijyanye n’ikoreshwa ry’ibicanwa bitangiza ibidukikije cyane cyane mu mashuri hagabanywa ikoreshwa ry’inkwi ndetse no kongera umuriro w’amashanyarazi.
Dr Uwera yavuze ko mu burezi EU itera inkunga u Rwanda yibanda ku kuzamura amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro kugira ngo ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo n’ubufasha mu byo igihugu gikora bubashe kuboneka.
Ambasaderi Belén Calvo Uyarra, yavuze ko umubano wa EU n’u Rwanda uhagaze neza kandi ko impande zombi zizakomeza gufatanya mu gushaka umuti w’ibibazo bihungabanya umutekano mpuzamahanga ndetse ko ibikorwa by’u Rwanda bigenda neza aho u Rwanda rwatabaye.
Yavuze ko ari yo mpamvu uyu muryango uherutse gutanga inkunga ya miliyoni 20 z’amayero izashyigikira ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique, mu ntara ya Cabo Delgado.
Ati “Dufitanye umubano ukomeye hagati ya EU n’u Rwanda ufitiye inyungu buri ruhande. Kandi EU yiyemeje gufatanya n’umugabane mu gushaka ibisubizo by’ibibazo by’umutekano; u Rwanda rufite ibikorwa by’intangarugero. Ni urwego twishimiye kandi tuzakomeza gufatanya.”
Ambasaderi Belén Calvo Uyarra yahawe inshingano zo guhagararira Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda muri Nzeri 2022, asimbuye Nicola Bellomo.Yashyikirije Perezida wa Repubulika impapuro zimwemerera izi nshingano ku wa 14 Ukwakira 2022.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!