Aya mafaranga agomba kwemezwa n’Inama y’Ubutegetsi ya IMF mu mpera za Ukuboza uyu mwaka. Ni nyuma y’ibiganiro itsinda rya IMF ryari rimazemo ibyumweru bibiri n’u Rwanda bigamije kugenzura uko ubukungu bwifashe.
Ari mu cyiciro cy’inguzanyo zitangwa ku nyungu nto na IMF, Standby Credit Facility.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Richard Tusabe, yavuze ko amafaranga IMF igiye guha u Rwanda, azatangwa mu gihe cy’imyaka ibiri aho kuba itatu nk’uko byari bisanzwe.
Ati “Twari dufite gahunda y’imyaka itatu, ariko kubera uburemere bw’ikibazo dufite uyu munsi, twumvikanye ko twayigira imyaka ibiri, birasaba rero ingufu kugira ngo dukorane, amafaranga aboneke ku gihe bityo dushobore gukumira izo ngaruka z’imihindagurikire y’ikirere zitugeraho.”
Tushabe yavuze kandi ko hari ikibazo cy’ibiciro by’ibiribwa biterwa n’imihindagurikire y’ikirere kuko abahinzi batabasha guhinga ngo umusaruro uhagije uboneke. Yavuze ko mu mafaranga IMF yatanze, ahanini agamije gukemura iki kibazo.
Inama y’ubutegetsi ya IMF nimara kwemeza iby’aya mafaranga, azatangwa mu byiciro. Ku ikubitiro, harimo miliyoni 48,5$ zizatangwa binyuze muri gahunda ya IMF igamije guhangana n’imihindagurikiye y’ibihe, Resilience and Sustainability Facility, yashyizweho hagamijwe gufasha ibihugu bikennye n’ibifite ubukungu buciciriritse gukemura ibibazo by’igihe kirekire bikomoka ku ihindagurika ry’ibihe.
Harimo kandi na miliyoni 87,5$ azatangwa binyuze muri gahunda ya IMF yo gutanga inguzanyo z’igihe giciriritse, Standby Credit Facility.
U Rwanda rugaragaza ko imihindagurikire y’ikirere imaze igihe igira ingaruka ku bukungu bwarwo, aho nko muri Gicurasi, ibiza byabaye byatumye igihugu gikoresha miliyoni 400$ mu gusana ibyangiritse.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!