00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda na Korea byasinye amasezerano y’ubufatanye mu by’ingendo z’indege, rukomoza ku nyungu ruyakuramo

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 27 November 2020 saa 11:11
Yasuwe :

Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yasinyanye na Koreya y’Epfo amasezerano y’Ubufatanye mu by’Ingendo z’indege azwi nka Bilateral Air Services Agreement (BASA), inakomoza ku nyungu ikura mu yandi nk’aya yasinye mu bihe bitandukanye.

Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2020 witabirwa n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb. Claver Gatete n’Umuyobozi wa RwandAir, Yvonne Makoro, Koreya y’Epfo yo yari ihagarariwe na Ambasaderi wayo mu Rwanda, Jin-weon CHAE.

Minisitiri Gatete yavuze ko gusinyana aya masezerana na Korea, u Rwanda ruzabyungukiramo byinshi.

Ati “Gusinyana aya masezerano y’ubufatanye mu by’ingendo z’indege na Repubulika ya Korea ndetse no kwagura ibyerekezo kwa RwandAir bizateza imbere ibijyanye no guhuza ingendo z’indege hagati y’ibihugu, ubucuruzi n’amahirwe mu bukerarugendo binyuze mu ngendo zo mu kirere.”

Minisitiri Gatete yakomeje avuga ko u Rwanda rusinya amasezerano nk’aya kugira ngo rubashe kugera ku masoko y’ibindi bihugu, anemeza ko hari inyungu nyinshi rumaze gukura mu ayo rwagiye rusinya.

Ati “iyo dusinya aya masezerano y’ubufatanye ni ukugira ngo turebe uko twagira imigenderanire hagati y’ibihugu byombi, iyo migenderanire kandi niyo ifasha muri bwa bufatanye nk’u Rwanda turi igihugu kidakora ku Nyanja bivuga ko icyadufasha cyane ni urugendo rwo mu kirere kuko icyo dushaka ni uguhahirana mu buryo bwihuse. Hari ibicuruzwa bimwe bigenda mu mazi n’ibindi bigenda mu buryo bw’indege ugasanga biroroha kugira ngo dushobore kuba twacuruza mu buryo bwihuse, iyo mufite aya masezerano rero biraborohera kugira ngo mushobora kuba mwa mwacuruza.”

Kugeza ubu u Rwanda rumaze kugirana amasezerano nk’aya n’ibihugu 99 ariko muri yo hari ataramezwa.

Ambasaderi wa Korea mu Rwanda, Jin-Weon CHAE, yavuze ko igihugu cye n’u Rwanda bisanzwe bifatanya mu bintu byinshi bitandukanye, yemeza ko aya masezerano mashya basinyanye azafasha u Rwanda kurenga ingaruka rwasigiwe na Covid-19 mu bijyanye n’ingendo zo mu kirere.

Minisitiri Gatete yavuze ko aya masezerano ashobora kuba intangiriro z’uko RwandAir yatangira gukorera ingendo muri iki gihugu cyangwa indege zo muri Korea zikaza mu Rwanda, ibintu yemeza ko bizaha u Rwanda amahirwe yo kugera ku isoko rya Korea ifite abaturage basaga miliyoni 50.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages