Ku wa Gatatu tariki 10 Ugushyingo 2021, nibwo Dr Vincent Biruta yakiriye Jongmoon Choi wari mu ruzinduko mu Rwanda.

Mu biganiro aba bayobozi bombi bagiranye, biyemeje gukomeza ubufatanye bw’ibihugu byombi mu bucuruzi, ishoramari, umuco n’uburezi ndetse no mu guhangana na COVID-19.

Minisitiri Biruta yagaragaje ko u Rwanda rwiteguye kurushaho gushimangira ubutwererane rufitanye na Koreya y'Epfo mu bijyanye n’ubuzima n’ikoranabuhanga.

Choi yashimye gahunda u Rwanda rwihaye yo gutangiza uruganda rukora inkingo ruzajya rugemurira Umugabane wa Afurika.

Muri uru ruzinduko, Choi yagize n’umwanya wo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Umubano w’u Rwanda na Korea y’Epfo watangiye mu 1963. Ibihugu byombi bifatanya cyane mu bijyanye n’ubuhinzi, uburezi, ubuzima, ikoranabuhanga n’ibindi.

Mu mwaka wa 2016, iki gihugu cyari cyasinyanye amasezerano na Leta y’u Rwanda ajyanye no guteza imbere ikoranabuhanga mu buvuzi.

Mu mwaka wa 2020 nabwo Korea y’Epfo yasinyanye n’u Rwanda amasezerano yemerera buri gihugu gukoresha ikirere cy’ikindi. Ni amasezerano azwi nka Bilateral Air Services Agreement.

Jongmoon CHOI yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta
Jongmoon CHOI yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta
Jongmoon CHOI yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Jongmoon CHOI yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994