Ubu bufatanye bwemeranyijweho nyuma y’ibiganiro byahuje ba Minisitiri b’ubuzima b’ibihugu byombi kuri uyu wa Kabiri mu Karere ka Rubavu, nyuma yo kwitegereza uburyo ingamba zo gukumira Ebola zirimo gushyirwa mu bikorwa ku mupaka.
Mu ruzinduko rwa Minisitiri w’ubuzima w’agateganyo wa RDC, Pierre Kangudia, ku butumire bwa Mugenzi we w’u Rwanda, Dr Diane Gashumba, hari hagamijwe gushimangira ubushake bw’ibihugu byombi muri uru rugamba.
Mu byemeranyijwe harimo guhanahana amakuru, gufatanya mu gukingira ndetse no mu kwita ku bagaragaweho n’indwara. Ibihugu byombi kandi byemeranyijwe kugira gahunda y’ibikorwa bihuriyeho mu guhangana na Ebola.
Gahunda ihuriweho y’ibikorwa yemejwe, izatangira gushyirwa mu bikorwa nyuma yo kumurikirwa ibiro by’akarere by’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, ku wa 15 Kanama 2019.
Minisitiri Kangudia yabwiye itangazamakuru ko ari ngombwa gufatanya hagati y’ibihugu, mu guhangana n’iyi ndwara imaze guhitana abantu basaga 1500, ndetse iherutse kugaragara mu Mujyi wa Goma uri hafi y’u Rwanda.
Ati "Iyi ndwara ntabwo igira imipaka, ntabwo yaka visa, iyi ndwara ishatse kwambuka ntacyayitangira, ibyo mwakora byose hari ubwo ibaca mu rihumye. Ndashimira Leta y’u Rwanda yadutumiye ngo dushyire hamwe mu gucungira hamwe no gukoresha ingufu zose kugirango turwanya Ebola kandi ku bw’inyungu z’akarere, tuzafasha ibihugu byose muri aka gace aho izagera ivuye muri Congo tuzafatanya.”
Minisitiri w’ubuzima mu Rwanda, Dr Gashumba Diane, yavuze ko nubwo mu Rwanda iki cyorezo kitarahagera, nta kwirara.
Ati "Turamara impungenge abaturage, kuba twahuye n’abayobozi ba Congo ni ikimenyetso cy’ubufatanye ariko ntibikuraho ko tugomba gukomeza kwirinda. Ubu tugiye kongera ingufu kugirango abajya muri Congo bajye baba bapimwe neza kandi ntibagere mu gace karimo Ebola."
Zimwe mu ngamba zashyizweho n’u Rwanda zirimo ko buri muntu wese uvuye muri RDC agomba gupimwa umuriro nka kimwe mu bimenyetso by’ibanze bya Ebola, ndetse hubatswe za robine zigezweho abantu bakarabiraho amazi arimo imiti.
U Rwanda ruheruka gushyiraho ikigo cyihariye mu kuvura Ebola giherereye mu murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu ndetse mu bitaro bitandukanye harimo gutegurwa ahantu hashyirwa abantu batahurwaho uburwayi. Rwanahuguye abantu 23 657 barimo abaganga, abaforomo, abakozi bo mu mavuriro, polisi, abakozi ba Croix Rouge n’abajyanama b’ubuzima.
Minisiteri y’Ubuzima isaba abaturage gutanga amakuru kuri Polisi kuri nimero itishyurwa ya 112 no kuri Minisiteri y’ubuzima ku 114, ubuyobozi cyangwa abajyanama b’ubuzima.



















TANGA IGITEKEREZO