Ibiganiro hagati y’ibihugu byombi byabereye ku mupaka wa Grande Barrière uhuza u Rwanda na RDC uri mu Karere ka Rubavu, kuri uyu wa 28 Gicurasi 2020. Byibanze ku ngamba zo kurwanya COVID-19 no kunoza ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
U Rwanda rwari ruhagarariwe n’abayobozi barimo Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel; uw’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase; uw’Ubucuruzi n’Inganda, Hakuziyaremye Soraya n’abandi bo mu nzego zitandukanye.
Mu biganiro byabahuje na bagenzi babo bo ku ruhande rwa RDC, bemeranyije ku ngingo zitandukanye.
- Hemejwe ko ubuhahirane bukomeza ibiribwa n’imiti bikambuka ku mpande zombi habungabungwa ubuzima bw’abaturage.
- Ubucuruzi buzakomeza hibandwa ku bicuruzwa bikenewe cyane cyane ibiribwa.
- Amakoperative azifashishwa mu buhahirane hirindwa akajagari, abacuruzi bazishyira hamwe imodoka zifashishwe mu kujyana ibicuruzwa.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yavuze ko ibi biganiro ari ingenzi ku bihugu byombi mu gukomeza guhangana na Coronavirus.
Ati “Ibihugu byombi byumvikanye neza ku buryo COVID-19 twarushaho kuyirinda duhana amakuru cyane ku bagaragayeho. Byafasha mu gukurikirana amatsinda y’abakekwaho uburwayi.’’
Yanavuze ko ku bijyanye n’ubucuruzi haganiriwe ku buryo buzakomeza ariko n’ingamba zo kwirinda zigakomeza.
Yagize ati “Twaganiriye ku buryo ibikorwa by’ubucuruzi byakomeza ariko ntidutezuke ku ngamba zo kwirinda icyorezo mu bihugu byombi. Twumvikanye ko abatekinisiye bazaganira bakabinoza ku buryo amakoperative azabasha gukorana mu bihe bigoye bya COVID-19.’’
Minisitiri wungirije ushinzwe Ubutegetsi bw’Igihugu n’Umutekano, Innocent Bokele Waraka, yavuze ko hari ingamba zafashwe mu guhangana na COVID-19 aho yagaragaye by’umwihariko mu Gace ka Gombe muri Kinshasa.
Yagize ati “Twashyizeho uburyo bwo gukorana no guhahana amakuru mu guhangana na COVID-19. Turishimye kuko duhuje ibitekerezo [n’u Rwanda] ku bijyanye na COVID-19, twemeranyije guhana ubunararibonye bugamije gushyira iherezo kuri iki cyorezo, bijyanye no guhana amakuru.’’
Yavuze ko mu bijyanye n’ubucuruzi nubwo imipaka ifunze ariko ibicuruzwa bigomba kwinjira mu gihugu ariko hagakazwa ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.
Ati “Abashoferi bagomba kubanza gupimwa, twasabye ba guverineri gukorana kugira ngo abaturage bakomeze kubana mu mahoro.’’
Abajijwe ku mpungenge z’ubwandu bugaragara mu bashoferi b’amakamyo mu karere bushobora gukwirakwizwa, Minisitiri Ngamije yasobanuye ko hari ingamba zafashwe zo kubapima.
Ati ‘‘Ingamba twafashe ni ukureba bariya bantu bose bagapimwa, urwaye tumushyira aho avurirwa mu gihe umuzima akomeza n’urugendo rwe. Bigamije gukumira icyorezo mu bihugu byo mu Karere kuko ni ikibazo kibireba byose.’’
Imyanzuro yafashwe muri iyi nama yahise inashyirirwaho akanama k’inzobere gahuriweho n’impande zombi kazayinononsora mbere yo kuyishyikiriza Guverinoma no gutangira kuyishyira mu bikorwa.
Mu bihe bisanzwe, Umupaka muto wa Petite Barrière muri Rubavu usanzwe ucaho abantu ibihumbi 55 ku munsi mu gihe uwa Grande Barrière ucaho abantu 7 000 ku munsi.



















TANGA IGITEKEREZO