00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda na Suède byasinye amasezerano ya miliyari 8.9 Frw azifashishwa mu kurengera ibidukikije

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 8 December 2021 saa 10:38
Yasuwe :

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Suède zashyize umukono ku masezerano afite agaciro ka miliyari 8.9 Frw azifashishwa mu kurengera urusobe rw’ibinyabuzima mu Ntara y’Iburasirazuba bw’u Rwanda, yakunze kurangwamo n’izuba rikabije.

Aya masezerano yasinywe kuri uyu wa 8 Ukuboza 2021 aho u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijmana naho Suède ihagarariwe na ambasaderi wayo mu Rwanda, Johanna Teague.

Minisitiri w’Ibidukikije mu Rwanda, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc, yavuze ko aya mafaranga azifashishwa mu kongera amashyamba ya kimeza mu Ntara y’Iburasirazuba, haterwe ibiti hafi y’imihanda ndetse no ku nkengero z’imigezi n’ibiyaga.

Ati “Aya mafaranga azadufasha mu kongera ubuhehere mu ntara y’Iburasirazuba dutere amashyamba. Ikindi kandi tuzakora [ni ugutera ibiti kuri] kilometero 400 hafi y’amazi, ku migezi n’ibiyaga biri mu ntara y’Iburasirazuba.”

Yakomeje ati “Tuzatera n’ibiti kuri kilometero 500 ku mihanda yo muri iyi ntara. Ikindi kandi tuzasubiranya hegitari 8000 kugira ngo twongere ubuso buhingwaho, ikindi tuzatanga akazi ku baturage aho umushinga uzaba ukorera.”

Uyu mushinga wo kurengera ibidukikije mu Burasirazuba wiswe ‘COMBIO’ ukazakorwa mu gihe cy’imyaka itandatu mu turere twose tw’iyi ntara.

Ambasaderi Johanna Teague yavuze ko ubufatanye bw’ibihugu byombi muri uyu mushinga bufite intego yo kurengera ibidukikije no kwirinda ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe.

Yakomeje agira ati “Ubu bufatanye buzatanga umusaruro ufatika mu bijyanye no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima n’ihindagurika ry’ibihe, ndetse binafashe imishinga y’ubucuruzi mu bijyanye no kurengera ibidukikije hatezwa imbere imibereho myiza y’abaturage n’iyi ntara.”

Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa na Minisiteri y’Ibidukikije ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashyamba (RFA), Umuryango Mpuzamahanga wita ku Kubungabunga ibidukikije ku Isi (IUCN), ndetse na Ikigo cy’Ababiligi gishinzwe Iterambere, Enabel.

Ambasaderi wa Suède mu Rwanda, Johanna Teague, yavuze ko ibihugu byombi birajwe ishinga no kurengera urusobe rw'ibinyabuzima
Minisitiri w'Ibidukikije, Dr. Mujawamariya Jeanne d'Arc, yasobanuye akamaro k'uyu mushinga uzasiga hatewe ibiti ku nkengero z'imigezi n'ibiyaga
Umuyobozi Mukuru wa Enabel mu Rwanda, Dirk Deprez yari yitabiriye uyu muhango
Umuyobozi Mukuru wa Enabel mu Rwanda, Dirk Deprez yari yitabiriye uyu muhango
U Rwanda na Suède byasinye amasezerano ya miliyari 8.9 Frw azifashishwa mu kurengera ibidukikije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages