Aya masezerano yasinywe kuri uyu wa 8 Ukuboza 2021 aho u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijmana naho Suède ihagarariwe na ambasaderi wayo mu Rwanda, Johanna Teague.
Minisitiri w’Ibidukikije mu Rwanda, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc, yavuze ko aya mafaranga azifashishwa mu kongera amashyamba ya kimeza mu Ntara y’Iburasirazuba, haterwe ibiti hafi y’imihanda ndetse no ku nkengero z’imigezi n’ibiyaga.
Ati “Aya mafaranga azadufasha mu kongera ubuhehere mu ntara y’Iburasirazuba dutere amashyamba. Ikindi kandi tuzakora [ni ugutera ibiti kuri] kilometero 400 hafi y’amazi, ku migezi n’ibiyaga biri mu ntara y’Iburasirazuba.”
Yakomeje ati “Tuzatera n’ibiti kuri kilometero 500 ku mihanda yo muri iyi ntara. Ikindi kandi tuzasubiranya hegitari 8000 kugira ngo twongere ubuso buhingwaho, ikindi tuzatanga akazi ku baturage aho umushinga uzaba ukorera.”
Uyu mushinga wo kurengera ibidukikije mu Burasirazuba wiswe ‘COMBIO’ ukazakorwa mu gihe cy’imyaka itandatu mu turere twose tw’iyi ntara.
Ambasaderi Johanna Teague yavuze ko ubufatanye bw’ibihugu byombi muri uyu mushinga bufite intego yo kurengera ibidukikije no kwirinda ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe.
Yakomeje agira ati “Ubu bufatanye buzatanga umusaruro ufatika mu bijyanye no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima n’ihindagurika ry’ibihe, ndetse binafashe imishinga y’ubucuruzi mu bijyanye no kurengera ibidukikije hatezwa imbere imibereho myiza y’abaturage n’iyi ntara.”
Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa na Minisiteri y’Ibidukikije ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashyamba (RFA), Umuryango Mpuzamahanga wita ku Kubungabunga ibidukikije ku Isi (IUCN), ndetse na Ikigo cy’Ababiligi gishinzwe Iterambere, Enabel.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!