Iyi gahunda izajyana no gushishikariza abaturage kwicungira umutekano nyuma y’ ibitero by’ iterabwoba biri kwiyongera, ubujura n’ ibyaha bikorerwa ku mupaka.
Amasezerano hagati y’ impande zombi yemerejwe mu karere ka Ntungamo muri Uganda, kuwa kane w’icyumweru gishize tariki ya 14 Gicurasi 2015.
Mu bitabiriye ibi biganiro, ku ruhande rwa Uganda hari abayobozi batandukanye barimo umuyobozi w’ Akarere ka Ntungamo Fred Mwine n’ umuyobozi wa Polisi ya Rwizi, Hilary Kulaige.
Ku ruhande rw’ u Rwanda hari umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’ Iburasirazuba Chief Superintendent Mutsinzi Eric n’ umuyobozi w’ Akarere ka Nyagatare Fred Atuhe Sabiti.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Fred Atuhe Sabiti yatangaje ko abaturage bakwiye kugira uruhare mu gukemura ibibazo bimwe bigaragara ku mipaka.
Yagize ati “Tugomba guhura nk’abayobozi b’impande zombi ngo dushake igisubizo kirambye ku bibazo bihari. Abaturage bakwiye kubigiramo uruhare ku nzego zose.”
Ikinyamakuru Sunday Monitor kivuga umuyobozi wa Ntungamo, Fred Bamwine, yavuze ko ikibazo cyari gihari cyari ubujura bw’inka zibwaga muri Uganda zikagurishwa mu Rwanda ariko zimwe zikaba zarafashwe, anavuga ko n’ abambuka imipaka badakwiye kubazwa byinshi mu gihe bafite indangamuntu.



















TANGA IGITEKEREZO