00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda na Uganda byemeranyije gushyiraho umutwe wihariye uzajya ucunga umupaka

Yanditswe na

Rabbi Malo Umucunguzi

Kuya 17 May 2015 saa 09:53
Yasuwe :

Inzego zishinzwe umutekano mu Rwanda na Uganda zemerenayije gushyiraho urwego ruhuriwe n’ ibihugu byombi ruzajya rucunga umutekano w’ umupaka bihuriyeho.

Iyi gahunda izajyana no gushishikariza abaturage kwicungira umutekano nyuma y’ ibitero by’ iterabwoba biri kwiyongera, ubujura n’ ibyaha bikorerwa ku mupaka.

Amasezerano hagati y’ impande zombi yemerejwe mu karere ka Ntungamo muri Uganda, kuwa kane w’icyumweru gishize tariki ya 14 Gicurasi 2015.
Mu bitabiriye ibi biganiro, ku ruhande rwa Uganda hari abayobozi batandukanye barimo umuyobozi w’ Akarere ka Ntungamo Fred Mwine n’ umuyobozi wa Polisi ya Rwizi, Hilary Kulaige.

Ku ruhande rw’ u Rwanda hari umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’ Iburasirazuba Chief Superintendent Mutsinzi Eric n’ umuyobozi w’ Akarere ka Nyagatare Fred Atuhe Sabiti.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Fred Atuhe Sabiti yatangaje ko abaturage bakwiye kugira uruhare mu gukemura ibibazo bimwe bigaragara ku mipaka.

Yagize ati “Tugomba guhura nk’abayobozi b’impande zombi ngo dushake igisubizo kirambye ku bibazo bihari. Abaturage bakwiye kubigiramo uruhare ku nzego zose.”

Ikinyamakuru Sunday Monitor kivuga umuyobozi wa Ntungamo, Fred Bamwine, yavuze ko ikibazo cyari gihari cyari ubujura bw’inka zibwaga muri Uganda zikagurishwa mu Rwanda ariko zimwe zikaba zarafashwe, anavuga ko n’ abambuka imipaka badakwiye kubazwa byinshi mu gihe bafite indangamuntu.

Fred Atuhe, Fred Bamwine, Hilary Kulaige na Sup Eric Mutsinzi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages