Iri huriro ryatekerejwe bwa mbere mu 2019, nyuma y’uko Perezida Emmerson Mnangagwa yari amaze gusura Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, akishimira intambwe u Rwanda rumaze gutera mu bijyanye no korohereza ubucuruzi.
Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, yaje kugirira uruzinduko muri Zimbabwe ku butumire bw’icyo gihugu, kugera ubwo byaje kwemeranya gushyiraho ihuriro rizajya rihura buri mwaka mu rwego rwo gusangira ubunararibonye n’ubufatanye mu nzego zitandukanye.
Nyuma y’uko icyorezo cya COVID-19 cyakomeje gusubiza inyuma inama z’iri huriro, kuri ubu impande zombi ziri mu Rwanda mu nama y’iminsi itatu, ndetse ku munsi wa mbere wayo, ibihugu byombi bikaba byasinye amasezerano y’ubufatanye mu nzego eshanu.
Ayo masezerano yasinywe agizwe no guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, kurengera ibidukikije no guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere, guteza imbere ikoranabuhanga ndetse no kwihutisha serivisi za Leta zitangwa binyuze mu ikoranabuhanga, guteza imbere ubukerarugendo no gutegura inama no gufatanga hagati y’Urugaga rw’Abikorera bo mu Rwanda (PSF) ndetse n’Ishyirahamwe ry’inganda muri Zimbabwe.
Umuyobozi Mukuru Wungirije muri RDB, Zephanie Niyonkuru, yavuze ko impande zombi zari zisanganywe ubufatanye, bityo ko aya masezerano azarushaho kubushimangira.
Yagize ati “U Rwanda rukorana bya hafi na Zimbabwe mu bintu bitandukanye bigirira akamaro ibihugu byombi. Ibyo birimo ubucuruzi n’ishoramari, ibikorwaremezo, ingufu, ubwikorezi bwo mu kirere n’ibindi.”
Uyu muyobozi yavuze ko aya masezerano yasinywe agamije gufasha ubu bufatanye bugera ku rundi rwego, ati “Binyuze muri ubu bufatanye ndetse n’imikoranire isanzwe, ubucuruzi hagati y’impande bushobora kwiyongera.”
Niyonkuru yagarutse ku kamaro k’aya masezerano, avuga ko “U Rwanda nk’igihugu kidakora ku nyanja kikaba mu mutima wa Afurika, ruzakomeza gukoresha amahirwe aturuka mu bwiyongere bw’ubucuruzi [hagati y’ibihugu bya Afurika], binyuze mu kugira uruhare mu bucuruzi bubera ku isoko rya Afurika.”
Inama y’iri huriro yatangiye kuri uyu munsi, izarangira ku itariki ya 20 uku kwezi. Byitezwe ko inama y’umwaka utaha izabera muri Zimbabwe, kuko buri gihugu kizajya kiyakira uko umwaka utashye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!