U Rwanda ni cyo gihugu cya mbere muri Afurika gifite abaturage bafitiye Polisi icyizere; ibi byasohotse mu cyegeranyo ku mikorere myiza (GCI) cyakozwe n’ikigo cy’Isi cy’Ubukungu.
Iki cyegeranyo kigaragaza ko u Rwanda ari urwa 21 ku IsI n’amanota 5.8 kuri 7 rugakurikirwa na Maroc ndetse na Lesotho.
Ikigo cy’Isi cy’Ubukungu cyakoze iki cyegeranyo kigendeye ku iterambere ry’ubukungu mu bihugu 144 ndetse no ku mutuzo ubirangwamo.
U Rwanda kandi ni urwa kabiri rufite ubukungu bwiyongera byihuse nyuma ya Afurika y’Epfo, rukaba urwa 62 ku Isi.
Kenya iri ku mwanya wa 90 ku Isi ikaba iya 8 muri afurika, mu gihe Tanzania na Uganda bikurikiranye ku mwanya wa 20 na 21 muri Afurika.
Kuri urwo rutonde, u Rwanda ni cyo gihugu gifite umutekano usesuye n’amanota 6 kuri 7, rukurikiwe na Mauritius ifite 5.5 ndetse na Gambia ifite 5.3.
U Rwanda kandi ruyoboye ibindi bihugu muri Afurika mu kutagira ubujura n’ubugizi bwa nabi bwibasira ubucuruzi. Ku Isi ni u rwa 6 mu kutagira ibyaha n’ubugizi bwa nabi bwateguwe.



















TANGA IGITEKEREZO