00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda nta mafaranga y’inyongera rwasabye- Minisitiri Cleverly avuga ku masezerano mashya ku Bimukira

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 6 December 2023 saa 08:14
Yasuwe :

Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza, James Cleverly, avuga ko u Rwanda nta mafaranga y’inyongera rwigeze rwakira kugira ngo rubashe gusinyana amasezerano mashya yo kwakira abimukira n’abasaba ubuhunzi muri icyo gihugu.

Byatangajwe na Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza, James Cleverly, nyuma y’uko i Kigali hasinyiwe amasezerano mashya azafasha mu gukemura inzitizi zose zagaragajwe n’Urukiko rw’Ikirenga, rwari rwanzuye ko ayasinywe mbere yari anyuranyije n’amategeko.

Minisitiri James Cleverly na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta nibo bashyize umukono kuri ayo masezerano ku wa Kabiri tariki 5 Ukuboza 2023.

Mu kiganiro bombi bagiranye n’itangazamakuru, basobanuye byimbitse ku bikubiye mu masezerano mashya yitezweho gukuraho inenge zose zagaragajwe n’Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza.

Minisitiri James Cleverly yavuze ko aya masezerano mashya atari u Rwanda rwasabye ko asinywa ndetse nta yandi mafaranga y’inyongera rwahawe kugira ngo asinywe.

Yagize ati “Reka tubisobanure neza. Guverinoma y’u Rwanda ntabwo yigeze ibisaba kandi ntabwo tugomba gutanga andi mafaranga y’inyongera ajyanye n’isinywa ry’aya masezerano.’’

Ku rundi ruhande ariko, asobanura ko n’ubwo u Rwanda rutigeze rusaba amafaranga nk’ikiguzi cy’aya masezerano, gukemura ikibazo cy’Abimukira bigomba kugira ikiguzi kibigendaho.

Ati “Ubushobozi mu bijyanye n’amafaranga byanze bikunze buri mu bigize amasezerano mpuzamahanga, agomba kugira ikiguzi kigomba gutangwa n’u Rwanda binyuze mu mpinduka ubu bufatanye bushobora gutuma ziba, mu bijyanye n’urwego rw’amategeko ndetse n’ibigo byabo.”

Yakomeje agira ati “Nta mafaranga yasabwe n’u Rwanda kuri aya masezerano. Nta mafaranga yahawe u Rwanda kuri aya masezerano. Gukemura ikibazo cy’Abimukira ni ingenzi kandi ntabwo byakorwa nta kiguzi.”

Minisitiri James Cleverly yasubizaga uwabajije ibijyanye n’amakuru avuga ko u Rwanda ruzahabwa andi mafaranga miliyoni 15 z’Amayero yiyongera kuri miliyoni 140 z’Amayero yatanzwe mbere.

Amasezerano mashya ateganya ko Abimukira n’abasaba Ubuhunzi bazajya bagera mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bazajya bafatwa bakoherezwa mu Rwanda noneho bagatangira inzira zemewe zo gusaba ubuhunzi haba mu Bwongereza cyangwa ibindi bihugu by’i Burayi.

Biteganyijwe ko nibajya bagera mu Rwanda, bazajya baba bafite sitati y’ubuhunzi ndetse bakemererwa kuguma mu Rwanda kandi ntibazoherezwa aho baturutse.

Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza, James Cleverly, yavuze ko nta mafaranga y'inyongera u Rwanda ruzahabwa

Umwe mu bakozi ba Minisiteri y’Umutekano mu Bwongereza, Sir Matthew Rycroft, aherutse gutangaza ko igihugu cye cyiyemeje gutera inkunga ibikorwa byo kohereza abimukira mu Rwanda.

Yabibwiye Abadepite bagize Komisiyo y’Umutekano, aho yavuze ko hari amafaranga yandi azahabwa u Rwanda, gusa ntiyasobanura umubare wayo kuko ngo Abaminisitiri bavuze ko ingano yayo itazatangazwa nibura mu mpeshyi itaha.

Iki kiganiro n’abadepite cyatangiye uwo mukozi abazwa niba Guverinoma y’u Rwanda yarakiriye amafaranga arenga miliyoni 140£ yo gutunganya ibikorwaremezo n’izindi gahunda zijyanye n’abimukira.

Sir Matthew yasubije ko “hari n’andi mafaranga atangwa buri mwaka” ariko ko “ba minisitiri banzuye ko bazajya batanga amakuru ajyanye nayo rimwe mu mwaka”.

Yavuze ko miliyoni 140£ zari zigenewe umwaka w’ingengo y’imari wa 2022/23, ko ibijyanye n’umwaka wa 2023/24 bizatangazwa muri raporo y’umwaka utaha izatangazwa mu mpeshyi.

Sir Matthew yavuze ko ari umwanzuro wafashwe ko buri mwaka, inteko izajya ihabwa amakuru ajyanye n’iyi gahunda.

Gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda iherutse kuburizwamo n’Urukiko rw’Ikirenga, ariko Guverinoma y’u Bwongereza, yiyemeje kuvugurura amasezerano yari yaragiranye n’u Rwanda mu gusubiza impungenge z’urukiko.

Gahunda yo kwita ku bimukira itwara u Bwongereza nibura miliyari 3£ (asaga miliyari 4.746 Frw) ku mwaka. Agera kuri miliyoni 8£ (asaga miliyari 12,6 Frw) ni yo mafaranga butanga ku munsi mu bikorwa byo gucumbikira abimukira.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages